Rwanda | Nyamasheke: Ubushake burakenewe mu kwishyuza abambuye ibigo by’imari.

Rwanda Nyamasheke Ubushake burakenewe

Nubwo kwishyuza abambuye ibigo by’imari, byaba ibigikora ndetse n’ibyafunze imiryango, ari akazi katoroshye, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe kwishyuza iyo myenda mu karere ka Nyamasheke Bahizi Charles, aravuga ko buri wese bireba nabishyiramo ingufu bizagerwaho.

Ibi umuyobozi w’iyi komisiyo akaba n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere yabitangaje mu nama ya komisiyo ishinzwe kwishyuza iriya myenda mu karere ka Nyamasheke yateranye tariki ya 14 werurwe 2012.

Bahizi yagize ati: “mu by’ukuri ntabwo ari ikintu cyoroshye ariko nabwo ntabwo bikomeye abantu babishyizemo ubushake. Icya ngombwa ni uko gusa abantu bagendera ku mabwiriza bahawe, abantu bakumva ko inshingano ari izabo.”

Avuga ko iyi komisiyo izegera abarimo imyenda bakareba impamvu yatumye batishyura ndetse n’uko imbogamizi zavaho bakabasha kwishyura, dore ko amabwiriza agenderwaho avuga ko bagomba kumvikana uburyo bwo kwishyura gusa ngo aho bizaba ngombwa ubwumvikane butageze ku ntego hazitabazwa ingufu zitandukanye.

Bahizi avuga ko hari aho bitazoroha kumenya amakuru kuko hari nk’abarimo imyenda ibyo bigo bashobora kuba batakiba aho bari batuye.

Iyi nama yanzuye ko ubuyobozi bw’imirenge bufatanyije na banki zasigaranye inshingano zo gukurikirana ibigo bitagikora ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo bigikora bagomba kwicara bakanoza urutonde rw’abambuye, abari kwishyura ndetse n’abinangiye bakamenyekana, hanyuma bakazabishyikiriza komisiyo ishinzwe kwishyuza ikabikurikirana.

Buri wese ngo akwiye kumva ko ari inshingano ze akabikurikirana kandi hakabaho imikoranire myiza ku nzego zose, hakabaho kumanuka bakegera abaturage kuko bitazakemukira mu biro.

Tags for promotion: Commitment – loans- recovery-bank

 

Share Button
Leave A Comment