Rwanda | Nyamasheke: Umurenge sacco Cyato wabakuye mu bwigunge.


Cyato

Imishinga itandukanye  2

Abaturage b’umurenge wa cyato mu karere ka nyamasheke baratangaza ko umurenge koperative umurenge sacco ya cyato yabakuye mu bwigenge kuko basigaye babona aho kubitsa amafaranaga yabo badakoze urugendo rurerure.

Nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyato, Nkinzingabo Patrice, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inzu yo gukoreramo sacco Cyato yiyujurije wabaye taliki ya 28 werurwe 2012,  mbere y’umwaka wa 2009 abaturage bakoraga urugendo runini bajya kubitsa cyangwa kubikuza mu yindi mirenge kuko mu murenge wabo nta banki cyangwa ikindi kigo cy’imari cyaharangwaga.

Yakomeje avuga ko ibi byatumaga abaturage batinya urugendo bagahitamo kubika amafaranga yabo mu bimuga no mu mahembe, ibi bikaba byaratezaga ubujura bwa hato na hato mu murenge. Avuga ko ubu aho sacco cyato yaziye icyo kibazo cyakemutse akaba anashimira politiki ya leta yo kwegereza abaturage ibigo by’imari.

Nzabandora Frederic watanze ubuhamya yavuze ko umurenge wa cyato wari wugarijwe n’ubukene ariko ubu ku bufatanye bw’imishinga ihakorera igaha akazi abaturage ndetse na sacco ya cyato abaturage bari kugenda bazamuka mu iterambere. Yavuze ko ubu nta muturage ukibika amafaranga mu nzu yewe n’abakecuru babyitabira, ndetse bakaba nta n’impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo bagira.

Umukozi wari uhagarariye ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, akaba ashinzwe gukurikirana imirenge sacco ku rwego rw’igihugu, Uburiza Aimable yasabye abaturage bose kwitabira gufunguza konti mu murenge sacco, batange imigabane, babitsemo amafaranga yabo kandi banitabire gufata inguzanyo kuko biruhije kuzamuka udakoresheje inguzanyo.

Umuyobozi w’akarere ka nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabasabye kuyibyaza umusaruro,na za serivisi bari barabuze bitewe no kuba kure yabo bitabire kuzishaka kandi baharanire gutera imbere.

 

 

Share Button
Leave A Comment