Rwanda : Rulindo – Abambuye ibigo by’ imari bagiye gutangira kwishyuzwa


Mu rwego rwo kugarura amafaranga yanyerejwe cyangwa se yambuwe n’ abagujije ibigo by’ imari iciriritse na za koperative ntibishyure akarere ka Rulindo gafatanyije na banki nkuru y’ igihugu kahagurukiye kwishyuza aba bantu by’ umwihariko.

Rulindo – Abambuye ibigo

Nk’ uko bigaragazwa n’ imibare, abantu bagarenga 300 nibo bambuye ibigo by’ imari, haba ibigikora ndetse n’ ibyafunze imiryango amaranga arenga miliyoni 70 y’ u Rwanda. Aya rero yose ngo akaba agomba kugaruzwa kuko ari umutungo w’ abanyarwanda.

Niyonsenga Jean Baptiste umukozi wa banki nkuru mu karere ka Rulindo, avuga ko ibi bari kubikora mu rwego rwo kurwanya umuco wo kwambura, hagamijwe guteza imbere gahunda yo kugurizanya.

Ati: “Mu ngamba zafashwe harimo ko ba bihemu bagiye kujya batumizwa mu manama bakishyuzwa bahibereye, ndetse bakanatangaza igihe bazishyurira, byakwanga bakaba bashyikirizwa inkiko”.

Ubuyobozi buvuga kandi ko ibi bizashoboka kuko amazina y’ abambuye ibi bigo by’ imari ahari, ndetse n’ imyirondoro yabo ikaba izwi ku buryo kubishyuza bitazananirana.

Share Button
Leave A Comment