Rwanda | Rusizi: Umuco w’abafata inguzanyo mu bigo by’imari ntibazisubize ukwiye gucika


Rwanda Mirindi Johnson

Mirindi Johnson

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Emmanuel Hategeka arasaba abanyarwanda bagifite umuco wo kutishyura inguzanyo kuwureka kuko bigira ingaruka mbi.

Ku munsi mpuzamahanga w’umuguzi , Emmanuel Hategeka umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda aganiriza abaguzi ku burenganzira bwabo yanabibukije ko nabo bafite inshingano zo gukurikiza nk’abaguzi. Ku byerekeye inguzanyo zo mu mabanki, Emmanuel Hategeka  asanga abagana amabanki bakwiye kugira umuco wo kwishyura inguzanyo kugira ngo n’abandi babone iyo serivisi ikomeze. Emmanuel Hategeka agira ati: “abagana amabanki bakwiye kugira umuco wo kwishyura amafaranga y’inguzanyo kugira ngo bifashe n’abandi bakomeze kubona inguzanyo, banki zijye zisohora amafaranga hinjire n’andi.”

Uhagarariye banki nkuru y’u Rwanda mu karere ka Rusizi Mirindi Johnson avuga ko umuco wo kwishyura inguzanyo abanyarwanda bagenda babyumva ariko ko hakirimo bamwe bataba inyangamugayo. Mirindi Johnson ati: “Hari abantu bagana za banki ariko hakaba ibibazo ku ngwate kubera ko hari bamwe batagira ubunyangamugayo mu kwerekana ingwate. Urugero hari bamwe batanga nko ku nzu ingwate muri banki imwe barangiza ya nzu bakongera bakayitangaho ingwate ku yindi banki kandi ibyo bidakwiye. Ibi bikunze gutuma haba ikibazo mu kwishyura inguzanyo kuko agaciro kayo kataba akenshi kajyanye n’inguzanyo aba yatse mu ma banki abiri.”

Mu Rwanda mu minsi yashize hari ibigo by’imari byinshi byasenyutse bitewe no kuba abafatagamo inguzanyo baratindaga kuzishyura ugereranije n’igihe biyemeje kuzishyuriraho hakabaho n’abatarazishyuraga, ibyo rero ngo bikwiye gucika.


Share Button
Leave A Comment