Rwanda : Sacco ya Gacurabwenge yatangiye gutanga inguzanyo mu matsinda


Abanyamuryango ba “Sacco Ibonemo Gacurabwenge”bibumbiye mu itsinda “Abunze ubumwe” ryo mu kagari ka Kigembe ho muri Kamonyi, bahawe inguzanyo  y’umushinga wo gusezerera nyakatsi ku buriri yatswe n’itsinda ryabo. Ubuyobozi bwa Sacco bukaba bushishikariza n’abandi gukora amatsinda yo kwakiramo inguzanyo.

Nyuma y’amezi agera kuri atanu abagize itsinda “Abunze ubumwe” baafunguye Konti y’itsinda  muri Sacco Ibonemo, umushinga wabo wo gusezerera nyakatsi ku buriri washyizwe mu bikorwa, kuri uyu wa 21/3/2012 bashyikirizwa matelas zifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu bakaba bazayishyura mu gihe cy’umwaka.

Umucungamutungo wa Sacco Ibonemo Uwizeyimana Christine, atangaza ko iryo tsinda ariryo bahereyeho muri gahunda yo gutanga inguzanyo ku matsinda. Arashishikariza abanyamuryango ba Sacco kwaka inguzanyo mu matsinda kuko inguzanyo yakiwe hamwe iteza imbere abantu benshi kurusha inguzanyo y’umuntu ku giti cye.

Abahawe iyo nguzanyo bishimira iyo gahunda yo kwaka inguzanyo mu itsinda kuko bituma n’icyo bashaka kugura bakibonera igiro kiri hasi. Mukanyandwi bellancille aragira ati” nk’ubu kuba twarakoreye umushinga hamwe izi matelas zitugezeho zifite agaciro ka 39500frw mu gihe umuntu agiye kuyigura ari umwe yayigura 45000frw”.

Umucungamutungo wa Sacco yabamenyesheje ko hari andi  matsinda atatu ategereje guhabwa inguzanyo mu minsi iri imbere kuko imishinga yabo yarangije kwemerwa.

Ngo ku  bufatanye n’ikigo cy’iterambere (BDC)cyigisha abantu gukora imishinga, Sacco ya Gacurabwenge irashishikariza abantu gukora imishinga bakaka n’inguzanyo yo kuyishira mu bikorwa bari mu matsinda.

Ybatangarije kandi ko mu rwego rwo kuborohereza urugendo bagana ku biro bya Sacco biherereye I Gihinga, bagiye gushyiraho umunsi bazajya baza mu tugari twabo kuhakorera imirimo ya Sacco (Guichet Mobile) mu gihe bagitegereje ko inyubako ya Sacco iri kubakwa muri santeri ya Kamonyi yuzura.


Share Button
Leave A Comment