Rwanda | Umukiriya ni umwami – Nshirimpumu

Rwanda : Kenya commercial Bank (KCB) iravuga ko mu minsi mike izaba ifite amashami yayo mu ntara y’iburasirazuba.

Kenya commercial Bank (KCB) iravuga ko mu minsi mike izaba ifite amashami yayo mu ntara y’iburasirazuba.

Ibi ni ibyavuzwe na Yves Nshirimpumu umucungamari wa KCB, aho yasobanuriraga abayobozi b’imirenge sacco hamwe n’abaperezida ba sacco mu karere ka kirehe, imikorere n’imitangire myiza ya serivisi, akomeza avuga ko bakorana n’imirenge sacco bakaba bafite gahunda yo gufungura amashami yabo mu karere ka Kirehe mu minsi ya vuba. Bavuga kandi ko bakorana n’abakozi b’imirenge sacco aho baha abakozi b’iyi mirenge sacco inguzanyo zitandukanye zirimo inzu haba mukuyivugurura kuyubaka batanga kandi n’inguzanyo y’imodoka.

Nkuko uyu mucungamari akomeza abivuga ngo ubu bafite gahunda yo gutangira gukorana n’imirenge sacco ikorera mu karere ka Kirehe bityo muri gahunda yabo bakanabakangurira uburyo bwo gutanga serivise nziza.

kuri ubu KCB igiye gutangira gukorera mu karere ka Kayonza naho mu minsi itaha izatangira gukorera mu karere ka Kirehe na Nyagatare mu ntara y’iburasirazuba.


 

Share Button
Leave A Comment