Rwanda | Abapfakazi ba Jenoside barashimwa ko bakora, bakibeshaho mu bunyangamugayo

Abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Ntara y’Iburasirazuba bashimwe n’abayobozi b’Imirenge SACCO muri iyo Ntara ko mu byago bikomeye byo kuba bonyine nyuma ya Jenoside babashije kwibeshaho mu bunyangamugayo ndetse bakaba barangamiye iterambere no kubaho neza badahaye urwaho ababapfakaje bakanabahekura.

Mu nama abanyamuryango ba AVEGA bagiranye n’abayobozi b’Imirenge SACCO mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 31 Werurwe uyu mwaka, abayobozi ba SACCO bashimye imikorere myiza igamije iterambere iranga benshi mu bapfakazi ba Jenoside muri iyo Ntara, ndetse bemera ko bagiye kugirana imikorere n’ubufatanye bwa hafi, binyuze mu ihuriro AVEGA rihuje abapfakazi ba Jenoside, Umurenge SACCO ukabafasha kubona igishoro cyisumbuyeho kuko benshi bazi gukora neza bakunguka, bakaba babangamirwaga no kubura igishoro gihagije.

Aba bayobozi ba SACCO bamurikiwe bimwe mu byo abapfakazi ba Jenoside bigejejeho bakoresheje inguzanyo nto bahabwaga n’ihuriro ryabo AVEGA, basanga aba bapfakazi bongerewe ubushobozi babasha gukora byinshi byisumbuyeho, bagatera imbere kurushaho.

Seminega Jean de Dieu ushinzwe imishinga y’iterambere muri AVEGA Rwamagana avuga ko abapfakazi ba Jenoside bagaragaje ubushake bwo gukora n’ubunyangamugayo, ariko bakaba baragiye bazitirwa n’ubushobozi buke kuko AVEGA yabagurizaga amafaranga make ifite mu isanduku yayo.

Bwana Seminega ati “Twasabye abayobozi ba SACCO kudufasha nyuma yo kubona ko benshi mu bapfakazi ba Jenoside bafite ibikorwa byiza bageraho bakoresheje amafaranga make, tukaba tuzafatanya kubona no gucunga inguzanyo nini zitangwa na SACCO.

Bamwe muri aba bapfakazi ariko ngo batinyaga kwaka inguzanyo mu bigo by’imari kubera ahanini kudasobanukirwa n’imikorere yabyo, kutagira ingwate n’imyumvire ya bake muri bo.

Ubu ariko ngo bumvikanye uburyo AVEGA yabera ingwate abatazifite kandi bafite ibitekerezo byakunguka amafaranga ndetse n’umuhate wo gukora bakiteza imbere, maze SACCO zikabaha ingwate bakeneye.

Aba bayobozi ba SACCO bashimye imikorere n’ubunyangamugayo buranga abapfakazi ba Jenoside, bemeranya ko bagiye gufatanya buri ruhande rugatera imbere kurushaho.


Share Button
Leave A Comment