Rwanda : Abaturage nibasobanukirwe icyo Koperative z’imirenge SACCO zibamariye bazibyaze umusaruro: Mukakarangwa Francisca umukozi wa RCA

Rwanda Uwari uhagarariye RCA yasabye abaturage kumenya kubyaza umusaruro Koperative “umurenge SACCO”

Uwari uhagarariye RCA yasabye abaturage kumenya kubyaza umusaruro Koperative “umurenge SACCO”

Mu itahwa ku mugaragaro rya Koperative Umurenge SACCO ya Rugera kuri uyu wa 25/04/2012,uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda  RCA, Mukakarangwa Francisca ,yasabye abaturage kugira ibikorwa imbere kuruta uko bashyira imbere amagambo. Akaba yavuze ko ibyo batangiye kubigaragaza kubera igikorwa gifatika bagezeho biyubakira inzu SACCO yabo izakoreramo ifite agaciro ka miliyoni 12  ivuye mu maboko y’abanyamuryango . Nk’uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda mu muhango wo gufungura SACCO ya Rugera,yavuze ko bakwiye gutangirira ku byiza bagezeho bakagenda barushaho kwinjira mu byiza batera imbere.

Mukakarangwa ati” Koperative z’imirenge SACCO” ni iz’abaturage,nibo zaje guteza imbere,habamo imigabane yabo ni nabo bakagombye kumenya icyo bakeneye bakazigana baka inguzanyo kugira ngo biteze imbere mu mirimo yabo. Yongeyeho ko SACCO zagiyeho mu rwego rwo kugirango abantu bagire umuco wo kuzigama kandi biyumvemo ko bagomba gukorana n’ibigo by’imari ngo biteze imbere. Ati”SACCO ya Rugera ni iy’abanyarugera,bayiyumvemo,bayikoreshe,bayigane,bayake inguzanyo ku buryo izahindura imibereho yabo,ibabere umusingi wo gusingira ibyiza bashatse kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere”. Ni abaturage bagomba gushaka business SACCO yabo izabafasha kugeraho nk’uko yakomeje abivuga.

Yongeyeho ko nk’abafite abana bagomba kwiga amashuri bakagombye kuba aba mbere mu gukorana na SACCO,abashaka gushora imari iciriritse,abafite ibindi bashaka kugeraho,nabo yabararikiye gukorana na SACCO. Ati”ni byiza ko umubyeyi yagira Konti yita iyo kuzigamira amashuri y’umwana we kugira ngo atazagira ikibazo cy’ishuri rye,cyangwa se akayita iyo gukora business runaka akazayitangira afite icyo agezeho”. Yashishikarije abaturage gufunguka no kurushaho kwita ku iterambere ryabo binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari iciriritse. Yavuze ko kandi RCA nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative,kizagumya kuba hafi amakoperative y’imirenge SACCO ngo arusheho guteza imbere Abanyarwanda.

   

 

Share Button
Leave A Comment