Rwanda | Abayobozi n abakozi ba Equity Bank basukuye urwibutso rw abazize Jenoside rwa Ruhuha


Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhuha

Abayobozi n’abakozi ba banki y’ubucuruzi ya Equity Bank bakoze isuku k’urwibutso rw’abazize Jenoside rwo mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi icyenda.

Icyo gikorwa abayobozi n’abakozi ba Equity Bank  bagikoze ku bufatanye n’abahagarariye polisi mu Murenge wa Ruhuha, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ruhuha, n’abo mu yindi mirenge ihana imbibi n’umurenge nk’uwa Nyarugenge na Kamabuye.

Victor Lipule ushinzwe ishami ry’ikoranabuhanga muri Equity Bank yishimiye icyo gikorwa bakoze maze avuga ko bagiye kureba uburyo batera inkunga imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye batuye muri uwo murenge.

Ati « Tugiye kubanza kuganira n’abarokotse bo mu Murenge wa Ruhuha, ubuyobozi bw’umurenge, ndetse na CNLG, maze nitumara kumenya ibyo bakeneye tubashyikirize iyo mfashanyo, yaba mu rwego rw’ibiribwa, kubashakira amatungo yo korora, n’ibindi.’’

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri Equity Bank Niragire Athanasie yavuze ko iyo nkunga izahera kubabaye kurusha abandi, ariko bakazazana n’indi kuko izaba ari mu byiciro.

Ati “ tuzakorana n’abarokotse ba Ruhuha tutitaye ku nyungu z’ubucuruzi ahubwo tureba imibereho myiza yabo kuko harimo abo tuzafasha kubona ubwisungane mu kwivuza”

Ku ikubitiro, abazafashwa barimo ibyiciro by’abapfakazi, incike, imfubyi zitishoboye, n’abana bayobora ingo kubera  ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu rwego rw’Umurenge wa Ruhuha, Ngarambe Félix avuga ko byibura hari ikirimo gukorwa ku nkunga ya FARG ibinyujije mu karere, ku buryo mu barokotse Jenoside batishoboye bagera kuri 18 badafite aho bakinga umusaya mu Murenge wa Ruhuha, byibura abagera kuri 15 bamaze kubakirwa, hakaba hasigaye abantu batatu gusa kandi nabo ngo bagiye gufashwa.

Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Ruhuha rushyinguyemo imibiri 9,700, bamwe muri bo bakaba ari abiciwe mu kiliziya ya Ruhuha baje bahahungiye baturutse mu mirenge ihana imbibi n’Umurenge wa Ruhuha ariyo Nyamareba, Ngeruka, Nyarugenge, Shyara,  na Kamabuye.

 

Share Button
Leave A Comment