Rwanda | Akarere ka Kayonza kari ku isonga muri koperative Umurenge Sacco

Umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Emmanuel Habineza, yavuze ko ako akarere ka Kayonza kari ku isonga mu kugira za koperative Umurenge SACCO zikora neza ugereranyije no mu tundi turere tw’igihugu.

Habineza yavuze ko mu karere ka Kayonza ari ho hari koperative Umurenge Sacco nyinshi zamaze kwiyubakira inyubako zo gukoreramo kandi zubatse ku buryo bugezweho. Yagize ati “Akarere ka Kayonza ni indashyikirwa rwose kuko mu tundi turere usanga nk’abakataje bafite SACCO ebyiri zonyine zimaze kwiyubakira inzu zo gukoreramo, ahandi ugasanga nta n’imwe”

Mu karere ka Kayonza koperative Umurenge SACCO 7 nizo zimaze kwiyubakira inyubako zo gukoreramo. Umukozi ushinzwe amakoperative muri ako karere avuga ko bitarenze ukwezi kwa gatandatu, za Sacco zose zizaba zariyubakiye amazu yo gukoreramo kandi ajyanye n’igihe.

Umukozi wa RCA yasabye abayobozi n’abacungamutungo ba za SACCO zo mu karere ka Kayonza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa batanga serivisi nziza ku baturage kandi baharanira ko ibigo by’imari iciriritse bayoboye byarushaho gutera imbere.


 

Share Button
Leave A Comment