Rwanda : Amabanki n ibigo by imari bikwiye gufasha abiga kaminuza n amashuri makuru

Umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bakajya muri kaminuza no mu mashuri makuru uracyari muto cyane, kandi ushobora kutazamuka niba leta n’ibigo by’imari nk’amabanki badashyizeho ubushake ngo borohereze abarangiza ayisumbuye kubona ubushobozi bwo kwinjira muri kaminuza.

 Amabanki n’ibigoUbushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere n’uburenganzira bwa muntu AJPRODHO- Jijukirwa bugaragaza ko umubare w’abanyeshuri babasha kujya mu mashuri makuru ukiri hasi cyane, bitewe no kubura amikoro ku bwabo n’imiryango bavukamo cyangwa se iy’ababarihira amashuri.

 

Leta y’u Rwanda nayo ngo kugeza uyu munsi ifasha gusa 15% kubona uko biga amashuri makuru na kaminuza. Imibare y’imyaka ibiri ishize igaragaza ko mu banyeshuri 73,643batsindiye kujya muri kaminuza n’amashuri makuru mu 2009, leta yafashije gusa 5,188 naho mu mwaka wa 2010 leta ikaba yarafashije abanyeshuri 6,666 mu banyeshuri 42,910 bari babonye amanita abajyana mu mashuri makuru na kaminuza. Aba banyeshuri bose ntibarenze 15%.

 

Kugira ngo iki kibazo gikemuke birasaba leta ko ishyira imbaraga nyinshi mu kwishyuza abahawe buruse mu myaka yashize, amafaranga bishyuye agashyirwa mu kigega cyazafasha abiga iki gihe kubona ubushobozi bwo kwiga amashuri makuru na kaminuza.

 

Birasaba nanone amabanki n’ibigo by’imari kuba nabyo byatangira kujya bitanga inguzanyo z’igihe kirekire ku bifuza kwiga amashuri makuru na kaminuza, bakagirana amasezerano y’uko bazishyura barangije kwiga nk’uko bikorwa mu bihugu byateye imbere.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment