Rwanda : AVEGA n Imirenge SACCO bemeranyijwe korohereza inguzanyo abapfakazi ba Jenoside b Iburasirazuba


Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside AVEGA rimaze kwemeranywa n’Imirenge SACCOs mu Ntara y’Iburasirazuba ku mikorere n’imyitwarire izafasha kubona inguzanyo abapfakazi ba Jenoside bafite ingufu, umuhate n’ibitekerezo byunguka naho Imirenge SACCO ikongera abanyamuryango bayibitsamo bakanayungukira igihe yabahaye inguzanyo.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba AVEGA n’abayobozi b’Imirenge SACCOs i Rwamagana kuwa 31 Werurwe,2012 abanyamuryango ba AVEGA bemeje ko ishyirahamwe ryabo rigiye kujya ribafasha gusesengura imishinga myiza bafite, rikanabishingira ku nguzanyo bashobora gukenera muri SACCO ngo bashyire imishinga yabo mu bikorwa.

Ibi bizakorwa abanyamuryango ba AVEGA baba abanyamuryango ba SACCOs mu Mirenge batuyemo, bayibitsemo kandi bitabire serivisi zinyuranye iyo Mirenge SACCO itanga. Igihe bakeneye inguzanyo, AVEGA izajya igenzura ubunyangamugayo n’ubushobozi bwo kwishyura bw’umunyamuryango wayo, ndetse inamufashe mu kubona ingwate ikenewe.

Abayobozi b’Imirenge SACCO baravuga ko iyi mikoranire izabafasha gukorana n’abanyamuryango bafite imyumvire yo gutera imbere, bazajya babitsa bakanasaba inguzanyo z’imishinga yasesenguwe neza kandi bagakorana na SACCO bafite umutimanama wo gukoresha inguzanyo no kuzishyura neza.

Seminega Jean de Dieu ushinzwe imishinga y’iterambere muri AVEGA Rwamagana, avuga ko AVEGA yasabye iyi mikoranire na SACCO nyuma yo kubona benshi mu banyamuryango bayo bafite ibikorwa byiza bageraho bakoresheje amafaranga make AVEGA ibaguriza mu isanduku yayo.

Benshi muri bo ariko ngo batinyaga kwaka inguzanyo mu bigo by’imari bituma AVEGA nk’ishyirahamwe ishyiraho uburyo bwo kubahuriza hamwe ngo n’abakozi ba SACCO ngo bamenye imikorere yazo, ndetse banumvikane uburyo AVEGA yabera ingwate abatazifite kandi bafite ibitekerezo byakunguka amafaranga ndetse n’umuhate wo gukora bakiteza imbere.

Ubu bwumvikane bugiye gufasha abapfakazi ba Jenoside babona igishoro mu mishinga yabo, iyo bakora ku giti cyabo cyangwa mu matsinda bahuriramo. Abanyamuryango ba AVEGA bazajya bakurikirana uko ibikorwa byabo bitera imbere umunsi ku wundi kandi bafatanye kubahiriza imikorere n’amabwiriza ya SACCOs.

 

Share Button
Leave A Comment