Rwanda | Gakenke : Unguka Bank igiye kugira uruhare mu iterambere ry’abacuruzi
Unguka Bank iratangaza ko igiye kugira uruhare mu iterambere ry’abacuruzi bo mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke iborohereza kubaha inguzanyo zitandukanye na serivise nziza. Ibyo babitangaje mu nama Unguka Bank yagiranye n’abacuruzi tariki ya 03/04/2012.
Abayobozi ba Unguka Bank bavuga ko bashaka gukorana n’abacuruzi baborohereza kubona inguzanyo zo kongera ubucuruzi bwabo, kugura imodoka, inguzanyo y’ingoboka ndetse n’inguzanyo yo kubaka inzu. Bongeraho ko ari byiza gukorana n’amabanki y’abenegihugu kuko uba utegeje imbere n’igihugu uvukamo.
Bamwe mu bacuruzi banenze serivise bahabwa bavuga ko iyo bagiye kubikuza ku yandi mashami kenshi na kenshi basanga kuri konti zabo nta mafaranga ariho.
Ikindi ngo iyo babikuza amafaranga menshi bibasaba gutegereza amasaha nk’abiri kugira ngo bahabwe amafaranga.
Ubuyobozi bwa Unguka Bank byijeje abacuruzi kubagezeho serivisi nziza, aho bakora amasaha menshi ugereranyije n’andi mabanki kandi iminsi yose ndetse no ku minsi y’ikiruhuko.
Basabye abacuruzi gutera ikirenge mu cyabo bakora amasaha y’ikirenge kubera ko igihe ni amafaranga. Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha banki yavuze ko ushaka gukira vuba abyuka kare kandi akaryama atinze.
