Rwanda | Imirenge Sacco 12 mu karere ka Kirehe yahawe mudasobwa

Rwanda | Imirenge Sacco 12 mu

kuri uyu wa 05 Mata 2012 Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyahaye mudasobwa imirenge SACCo ikorera mu karere ka Kirehe uko ari 12.

Nkuko umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) Déogratias Bizimana yabitangaje ngo imirenge SACCO iri gutera imbere yihuse bakaba ariyo mpamvu batekereje kubaha za mudasobwa kugira ngo bakoreshe ikoranabuhanga mu byo baba bakora byose, ikindi ngo bizajya bibafasha no gutanga raporo ku gihe yakomeje asaba abaperezida b’imirenge SACCO hamwe n’abashinzwe umutungo kugira imikoranire myiza bityo n’ibikoresho bahawe bakabifata neza.

Uyu mukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative yakomeje avuga ko babazaniye mudasobwa hamwe n’igikoresho kizajya gikuramo impapuro igihe bamaze kuzandikaho (Printer) kugira ngo imirenge sacco ikomeze gutera imbere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric yibukije abakozi bo mu mirenge SACCO ko bafite akazi kabasaba kuba maso kugira ngo abaturage batazata icyizere ku mirenge SACCO mu gihe bazaba babonye bakora nabi abasaba kuba inyanagamugayo, aho yabasabye ko umurenge SACCO utagomba kwitabirwa kubera igitsure cy’ubuyobozi ahubwo ko bagomba kwibutsa abaturage ko ari uburyo bwo kwiyubaka mu bijyanye n’ubukungu abaturage bahawe inguzanyo bakaba bazigarurira ku gihe bityo zikaba zafasha abandi baje kuzaka, kandi ko bajya batanga inguzanyo babanje kureba niba uyihawe azayikoresha uko bikwiye.

Imirenge SACCO yose uko ari 12 yahawe mudasobwa na printer zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 8,nubwo aba bahawe izi mudasobwa ariko mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Kirehe kugeza ubu ntibarabona umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo koroshya akazi bazikoresha.


 

Share Button
Leave A Comment