Rwanda | Ngoma: Abarimu barashima umwarimu SACCO ko yabafashije mu gihe imishahara yari yaratinze

Aba barimu bose bahamya Mugihe  mu burezi havugwamo ikibazo gikomereye abarimu cy’itinda ry’imishahara yabo, ahohari abamaze amezi abiri badahembwa bamwe mu bakora umwuga wo kwigisha baratangaza ko cooperative yabo yo kubitsa no kugurizanya(Umwarimu SACCO)  yabarinze kwandagara kuko yabahaga  inguzanyo k’umushahara w’ukwezi gukurikiyeho(decouveri).

ko  Umwarimu SACCO ntanumwe utarayiyambaje kandi ko yabahaga amafaranga  y’umushahara wabo ku mwenda mugihe bari baratinze kubahemba.

Umwe mu barium twavuganye  we ni n’umunyeshuri mu ishuri rikuru rya Kibungo INATEK ,avuga ko n’ishuri  yari kurihagarika iyo gahunda   bita decouveri itabaho kuko ngo ntamatike ndetse n’ibimutungayari kubona iyo adafata iyo nguzanyo.

Yagize ati” urebye  twese uko twiga turi abarimu,ndetse n’abandi batiga ntanumwe utarafashe decouveri. Njyewe niyo yatumye nkomeza kwiga naho ubundi gutinda kuduhemba byari gutuma mpagarika kwiga.”

Ikigo cy’imari  umwarimu SACCO  cyashinzwe  hagamijwe guteza imbere umwari nyuma y’uko bigaragaye ko umwarimu yasigaye inyuma   mubushobozi,bityo iki kigo gishyirwaho ngo kimufashe kwiteza imbere yaka inguzanyo ngo akoreimishinga iciriritse.

Uretse gufata inguzanyo mu gukora imishinga ibyara inyungu,umwarimu SACCO ifasha abarimu mukongera ubumenyi ibaha inguzanyo zo kwiga muri za kaminuza.

Ikibazo cyitinda ry’imishahara y’abarimu bavugako cyateje ikibazo cy’ubukene mu barimu. Abarimu bamaze amezi agera kurabiri badahembwa byavuzwe ko byatewe no kubashyira mu myanya (pacement) bitakozwe ku gihe nk’uko byari biteganyijwe.

Tags: Rwanda- Bank- Sacco- Teachers

 

 

Share Button
Leave A Comment