Rwanda | Ngororero: Umurenge wa Muhororo ubaye uwa mbere mu karere mu kwiyuzuriza inyubako ya koperative umurenge Sacco

Uyu munsi w’ejo kuwa 5/04/2012 mu murenge wa Muhororo habaye  umuhango wo gutaha inzu umurenge Sacco Muhororo izakoreramo. Iyo nzu yuzuye itwaye 18 000 0000 frw abaturage bayikesha ahanini kuba uwo murenge uri muri gahunda y’icyerekezo 2020 umurenge (VUP) yatangiye mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 2008 igatangirira mu murenge wa Muhororo.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko koperative  Umurenge Sacco Muhororo itanga inguzanyo zo mu buhinzi, ubworozi n’ubucuruzi ikaba ifite abanyamuryango 3 730 babikije 51 000 000frw hakaba hamaze gutangwa inguzanyo ingana na 33.316 900frw.

Umuyobozi w’akarere wungirije wari uhagarariye maire muri uwo muhango yasabye abataritabira kugana ibigo by’imari gukanguka ntibasigare inyuma mu majyambere. Abaturage batanze ubuhamya bagaragazaga ko bamaze gutera intambwe ishimishije bava mu bukene.

Anastase Niyonsenga yatse inguzanyo mumurenge Sacco agura imashini zibaza, mugenzi we  Ndarurhutse Emile afatanije nabagenzi be baguze imashini itonora umceri, naho Donata ngo ntagihura n’ibibazo mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza no gufumbira imirima ye.

Aba bose bakaba baratanze ubuhamya babwira bagenzi babo ko sacco ifite akamaro kanini ku baturage.Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Hon. Ngabo Amiel yibukije ko intambwe abaturage ba Muhororo bamaze gutera ishingiye kuri politiki y’imiyoborere myiza dukesha Perezida Paul Kagame.

Depite Amiel yasabye abaturage gusigasira ibikorwa remezo bagezwaho muri gahunda za Leta harimo nk’ishuri ryo mu Kanogo rya 12YBE ryatashywe ku mugaragaro naryo ryubatswe ku nkunga ya VUP, rikaba ryaruzuye ritwaye 64  141 495 frw.

Iryo shuri rifite ubwiherero bwubatse neza ndetse n’ubwiyuhagiriro (douches). Abandi bitabiriye kiriya gikorwa ni intumwa za Minaloc, ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) na RLDSF.Uretse muri Muhororo VUP ikorera no mu mirenge ya Kageyo, Ndaro, kavumu na Bwira yo mu karere ka Ngororero.


Share Button
Leave A Comment