Rwanda | Ntihakenewe inyubako gusa ahubwo igifite agaciro ni ikiyirimo: Twahirwa Abdoulatif mayor w akarere ka Nyabihu


Mu itahwa rya Koperative umurenge SACCO  wa Rugera,mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yashishikarije abaturage kurushaho kugana ibigo by’imari ngo bakorane nabyo,babitsa,babikuza, baka inguzayo kugira ngo barusheho kwiteza imbere binyuze mu gukorana n’ibigo by’imari.

Umurenge SACCO wa Rugera ube inkingi yo kuzamura abaturage mu iterambere

Umurenge SACCO wa Rugera ube inkingi yo kuzamura abaturage mu iterambere

Umurenge wa Rugera n’umwe mu mirenge idaturiye amabanki cyane,kuba harafunguwe ku mugaragaro koperative Umurenge SACCO kuri uyu wa 25/04/2012,ni intambwe ikomeye cyane yatewe yaje ikemura ibibazo by’abaturage byo kwizigamira no kwaka inguzanyo.

Mu mihango yo gufungura ku mugaragaro Koperative umurenge SACCO ya Rugera,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yasabye abaturage kutishimira inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 biyujurije ngo ikorerwemo n’umurenge SACCO,ko ahubwo bagakwiye kwishimira ko hazaboneka amafaranga azatuma babasha gukora ku buryo uzajya ugana umurenge SACCO waho azajya abona icyo akeneye,akabona amafaranga amufasha gutera imbere muri business ye cyangwa ibindi bibazo yifuza gukemura.

Mayor w’akarere ka Nyabihu yasabye kandi abaturage kwitabira ibikorwa byo kwizigamira,bakirinda cyane kubika mu mahembe n’ibindi mu rwego rwo guca ubujura. Yavuze ko kwizigamira no gutinyuka kwaka inguzanyo bizamura ubikora kuko bituma agira umugambi n’uburyo akora imirimo ye akorana n’ibigo by’imari,bikamurinda gusesagura agura ibitari ngombwa n’ibindi.

Uyu muyobozi kandi yanenze abaturage b’umurenge wa Rugera ku kijyanye n’ubwitabire mu murenge SACCO kuko yatangiranye abanyamuryango 200 muri 20120,ubu ikaba ifite abanyamuryango 1137 nyamara kuri we ngo asanga mu murenge wa Rugera hari abaturage barenga 10000 babasha gufunguza konti mu murenge SACCO.

Yabasabye kubyitabira,no kurushaho kuba aba mbere muri byose dore ko umurenge SACCO wa Rugera ariyo ya mbere muri Nyabihu yiyujurije inzu yo gukoreramo. Umuyobozi akaba yabashishikariza kwitabira SACCO kuko ari bimwe mu bizabateza imbere.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment