Rwanda | Nyabihu: Kuzigama ntibikiri ikibazo ku baturage b’umurenge wa Rugera

Rwanda SACCO ya Rugera ije gukemura ikibazo cy’aho kuzigama no gusaba inguzanyo z’abateza imbere abaturage bari bafite

SACCO ya Rugera ije gukemura ikibazo cy’aho kuzigama no gusaba inguzanyo z’abateza imbere abaturage bari bafite

Umurenge wa Rugera ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu. Ukaba kandi ari umwe mu mirenge  iherereye mu gace kari kure y’ibigo by’imari n’amabanki,ku buryo kugira ngo umuturage abe yabona aho abitsa imari ye cyari ikibazo gikomeye.

Icyakora ibyari ikibazo kuri uyu wa 25/04/2012 byabonewe igisubizo ubwo hakorwaga igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro Koperative y’umurenge SACCO wa Rugera. SACCO Rugera izwi ku izina rya COECRU ,koperative yo kubitsa no kuguriza ya Rugera,ije ari igisubizo ku baturage bo mu murenge wa Rugera batagiraga ikigo cy’imari kibegereye babitsamo bakanakorana nacyo mu rwego rwo kwiteza imbere nk’uko Muhire Jean Claude perezida wa SACCO Rugera yabitangaje.

N’ubwo yafunguwe ku mugaragaro SACCO ya Rugera ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2010 mu kwezi kwa mbere. Yatangiranye abanyamuryango 200 kugeza ubu ikaba ifite abanyamuryango 1137  n’imigabane ingana na 4002800. Imaze gutanga inguzanyo igera kuri miliyoni zigera kuri 16 zahawe abantu bagera kuri 69. Kugeza ubu ikaba imaze kwishyurwa miliyoni zisaga 10 hakaba hakiri hanze hafi miliyoni 5 zitarishyurwa.

Bimwe mu bibazo iyi koperative ifite ,harimo icyibazo cy’uko yihuje n’icyahoze ari CECEDENYA “Cooperative d’Epargne et de Credit pour le Developpement de Nyamutera”itarakoraga neza ibasigira inzu y’agaciro ka miliyoni 4 ariko kandi ibasigira umwenda wa miliyoni zisaga 12 ,icyakora kuko ngo harimo abari bayigize bafite amikoro yo kwishyura bakaba barasabwe urutonde rwabo n’ubuyobozi bw’akarere kugirango bazishyurizwe.

Ikindi kibazo n’uburyo bwo kugeza amafaranga kuri Banki y’abaturage ya Nkotsi batari babona cyane nk’igihe amafaranga ababanye menshi cyangwa make abakiliya bayakeneye ku buryo butunguranye. Iki kibazo kikaba kibahangayikishije ugereranije n’izindi SACCO kuko bari kure y’amabanki. Ikindi n’aho bakorera hatarabona uruzitiro n’inzu y’umuzamu kugira ngo inzu ibe ifite umutekano uhagije.

Gusa ngo bizera ko hamwe n’imikoranire myiza n’inkunga bagenda babona ku buyobozi ndetse n’ibigo by’imari bakorana birimo KCB,BNR,RCA n’ibindi  bizarushaho kugenda neza abaturage bakiteza imbere. Koperative y’umurenge SACCO wa Rugera ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2010 ikaza guhabwa ubuzima gatozi n’uburenganzira bwo gucuruza amafaranga le 12/03/2012. Ubu ikaba itanga inguzanyo mu guteza imbere abaturage nk’uko Barajiginywa Ladislas umwe mu bahawe inguzanyo na SACCO ya Rugera yabidutangarije.

  

 

 

Share Button
Leave A Comment