Rwanda | Nyamasheke: Imirenge sacco yashyikirijwe mudasobwa
Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Mata 2012, Koperative 15 z’imirenge Sacco zose zigize akarere ka Nyamasheke zashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bigizwe na mudasobwa ndetse na imprimante.
Ibi bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gufasha aya makoperative y’imirenge sacco kwiyubaka no gukora ku buryo bujyanye n’iterambere, bityo mu gihe tugezemo buri Koperative ikaba igomba gukoresha mudasobwa nk’uko twabitangarijwe n’intumwa y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) KUBWAYO Elisaphan. Iki gikorwa kandi kikaba kiri gukorwa mu gihugu hose.
MICOMYIZA Pie, Umucungamutungu wa koperative umurenge Sacco-Kagano, yavuze ko imirimo myinshi bayikoreraga mu bitabo bityo bakagira imbogamizi mu gukora raporo y’umutungo.
Kubwe, ngo izi mashini bahawe zikaba zizatuma bakora raporo neza kandi ku gihe, bikagabanya na none amafaranga batangaga hanze yo kwandikisha no gusohora raporo n’izindi mpapuro bakenera no kuzibika ku buryo bw’ikoranabuhanga.

