Rwanda | Nyamasheke: Ubuyobozi bwa Sacco Cyato burasaba ubufasha mu kubona inyoroshyangendo


Mu muhango wo gutaha inyubako ya koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Cyato (umurenge sacco cyato) wabaye kuwa 28/03/2012, ubuyobozi bw’iyi koperative bwagaragaje ko gukora ingendo bajya kuri banki bakorana bitaborohera kuko iri kure kandi n’agace batuyemo bikaba bitoroshye kukagenda.

Inyubako nshya ya Sacco Cyato

Inyubako nshya ya Sacco Cyato

Perezida wa koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Cyato, Nshimiyimana Jean Pierre, yavuze ko nta modoka cyangwa moto ziba ku cyato, bakaba bagomba gukodesha ibyo mu murenge wa kanjongo ari naho habarizwa banki y’abaturage bakorana nayo mu rwego rwo gucunga neza umutungo wa rubanda.

Uyu muyobozi yongeyeho ko ngo ibi bituma bishyura amafaranga menshi kuko baba bazikuye kure, dore ko kuva ku cyato ugana i kanjongo hari iyi banki y’abaturage habarurwa ibirometero 58.

Nshimiyimana yasabye abitabiriye uyu muhango ko babafasha mu gukora ubuvugizi iyi koperative ikabonerwa ikinyabiziga kizajya kiyifasha mu gukora izi ngendo bikazatuma amafaranga yabigendagaho agabanuka.

 

Share Button
Leave A Comment