Rwanda | Nyanza: Amabanki yiteguye gukorana n’imishinga ya Hanga umurimo


Hanga umurimo

Nkotanyi Thomas, umuyobozi mukuru wa SORWAFA ishinzwe gukurikirana imishinga ya Hanga umurimo ku rwego rw’Intara y’amajyepfo

 

Mu nama y’umunsi umwe yabaye tariki 9/04/2012 i Nyanza muri Heritage Hotel ihuje ba rwiyemezamirimo baturutse mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo amabanki yagaragaje ko yiteguye gukorana n’imishinga ya Hanga umurimo.

 

Equity Bank ni imwe mu banki mashya yiyemeje gukorana na ba rwiyemezamirimo 160 bafite imishinga yemejwe muri gahunda ya Hanga umurimo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo nk’uko byasobanuwe na Nkotanyi Thomas umuyobozi mukuru wa Kampanyi yitwa SORWAFA yatsindiye isoko ryo gukurikirana abo ba rwiyemezamirimo.

 

Abo ba rwiyemezamirimo babanje  kurushanwa bagaragaza ko imishinga yabo yizwe neza kugeza ku rwego rw’uko amabanki nayo yiyemeza gukorana nabo.

 

Nkotanyi Thomas avuga ko hafi amabanki yose harimo na Equity Bank ikiri nshya muRwandayamaze kwemera  gutanga inguzanyo zifasha abo ba rwiyemezamirimo.

Muri abo ba rwiyemezamiromo harimo abashya n’abamenyereye gukorana n’amabanki mu rwego rwo kwiteza imbere.

 

Twihangane Daniel ni umwe muri abo ba rwiyemezamirimo bitabiriye iyo nama yatangaje ko Hanga umurimo ku bwe igiye kumufasha kwivana mu bukene ndetse akabasha no kwagura ibikorwa bye yifashishije inguzanyo zitangwa n’amabanki hamwe n’ibigo bito by’imali na Sacco Umurenge.

 

Gahunda ya “Hanga Umurimo,” ni imwe mu ngamba za guverinoma  y’u Rwanda, izafasha gukemura ikibazo cyo kubonera imirimo abantu benshi, harimo n’urubyiruko rurangiza amashuli hirya no hino, no gufasha imishinga mito n’iciriritse kwagura ibikorwa byayo nk’uko Nkotanyi ushinze gukurikirana umushinga wa Hanga umurimo ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yabivuze.

 

Share Button
Leave A Comment