Rwanda | Nyanza: Banki ya KBC yegereje abaturage ibikorwa byayo

Rwanda \ Nyanza Banki ya

KCB itangiye gushinga amahema yayo mu mujyi wa Nyanza

Tariki 5/05/2012 Banki ya KCB yazaniye abaturage bo mu karere ka Nyanza konti yitwa Zamuka ku bakora ubucuruzi buciriritse.

Iyi servisi izajya ikorera rwagati mu mujyi wa Nyanza yunganire abacuruzi baciriritse binyuze mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo bashobore kwiteza imbere nk’uko Mutesi Dorothy ushinzwe kwamamaza servisi za KCB mu karere ka Huye yabitangaje.

 

Uyu mukozi wa KCB yakomeje avuga ko waba ukora uburuzi buciriritse uzajya wunganirwa na Konti ya Zamuka. Yagize ati; “ Iyi konti irakenewe kandi izanye n’inyungu zitandukanye”.

 

Abajijwe ibirebana n’izo nyunga Mutesi Dorothy yasubije ko nta mafaranga yo gucunga iyo konti azajya yishyurwa buri kwezi, nta mafaranga ntarengwa yo kubitsa, guhabwa inyungu ku mafaranga ufite kuri konti guhera ku 150.000 by’amafaranga y’uRwanda.

 

Ibyo byose ngo ni inyungu itangwa na KCB nk’uko uyu mukozi wayo yakomeje abisobanura. Yakomeje avuga ko nta byisnhi bisaba kugira ngo umuntu yemererwe gufunguza konti ya Zamuka.

 

Indangamuntu y’umwimerere, amafoto abiri mato y’ibara n’amazina y’abantu bakuzi birahagije kugira ngo umuntu wese yemererwe gufunguza konti ya KCB Zamuka.

 

Gakire Habibu ni umwe mu baturage bitabiriye iyo gahunda. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko agiye kwiteza imbere akoresheje ubwo buryo ngo kuko akurikije ibisobanuro yahawe yibonye cyane muri KCB.

 

Yagize ati: “ Ngiye gukorana na KCB ndebe icyo iduhishiye kuko nta terambere wageraho utisunze amabanki n’ibigo by’imali biciriritse”.

 

Mutesi Dorothy yatanze ubutumwa ku bantu bakibika mu mahembe no mu mifariso amafaranga yabo cyane cyane mu bice by’icyaro avuga ko nta mutekano aba afite ngo kuko ari igihombo kuri nyirayo. Uretse ibyo ngo isaha n’isaha bene Ngango bashobora kugutera bakagucucura ntibagire n’ifaranga na rimwe bagusigira.

 

Share Button
Leave A Comment