Rwanda : RCA yageneye umurenge Sacco mudasobwa 12


Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kirasaba abakozi  bacyo kubyaza umusaruro imashini za mudasobwa bahawe kuri uyu wa 17 Mata,2012 bateza imbere abanyamuryango babo mu gutanga inguzanyo.

Ibi babisabwe  n’umukozi wa RCA ushinzwe ishami rya Sacco, Kwikiriza Jackson ubwo bari bamaze gushyikiriza abakozi b’umurenge Sacco yo mu mirenge 12 yo mu karere ka Rubavu mudasobwa zigera kuri 12 n’ibindi bikoresho bigendana nazo byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga 8,640,000.

Abahawe imashini za mudasobwa batangarije ko akazi kabo kagiye gukorwa neza kurushaho nko mu buryo bwo kubika amabanga y’akazi bakora, no mu buryo bwo kukihutisha nk’uko Tuyisenge Jean de Dieu, umucungamutungo wa Sacco inkeragutabara y’umurenge wa Rubavu yabitangaje.

Kwikiriza Jackson akaba yarasabye abakozi ba Sacco kubyaza umusaruro izi mashini no kuzifashisha mu guteza imbere koperative z’umurenge Sacco, ibi kandi bikazateza imbere aho batuye n’abanyamuryango muri rusange.

Ruhamanya Jean Marie Vianney, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’amakoperative n’ishoramari, yavuze ko iyi nkunga y’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative ari inkunga ije isanga indi iki kigo gisanzwe kibagenera. ibi bikaba ari ibyo kwishimirwa.

Tubabwire ko iki gikorwa cyo kugeza ku bakozi baza koperative umurenge Sacco kirimo gukorwa  mu mirenge 416 yose igize uturere 30 tw’igihugu.

   

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment