Rwanda | Ruhango: abanyamuryango ba Sacco Ingenzi Byimana batashye inyubako biyubakiye


Sacco ingenzi Byimana ifungurwa ku mugaragaro

Sacco ingenzi Byimana ifungurwa ku mugaragaro

Abanyamuryango ba Sacco ingenzi Byimana mu karere ka Ruhango batashye inyubako yabo biyubakiye tariki ya 30/03/2012 nyuma y’igihe kirekire bakorera mu biro by’umurenge wa Byimana.

Iyi nyubako yubatswe mu gihe cy’amezi 5 ikaba yaratwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba30 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyoni 16 zavuye mu maboko y’abanyamuryango.

Umuyobozi w’inama y’ubutegitsi ya Sacco Ingenzi Byimana, Nemeye Bonaventure avuga ko ibikorwa Sacco yabo imaze kugeraho, ibikesha inkunga z’inzego zitandukanye cyane cyane izituruka muri Leta, akaba ashimira cyane Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema gushaka uburyo buri munyarwanda yakwiteza imbere.

Kavugizo Claver umukozi wa banki nkuru y’igihugu, wari witabiriye uyu muhango, yashimiye cyane uruhare abanyamuryango ba Sacco Ingenzi Byimana ubushake n’imbaraga bagaragaje mu bikorwa byo kwiyubakira inyubako yujuje ibyangombwa, akaba yabasabye ko bakomeza kwigaragaza mu gushyigikira Sacco yabo, kuko mu gihe gito bashobora kuzasanga bavuyemo banki ikomeye.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Alphonse Munyenwari wari umushyisti mukuru muri uyu umuhango, yasabye abaturage batari bajya mu murenge Sacco ko bakwiye kuyitabira kuko ngo nta narimwe bashobora kuzatera imbere batakoranye n’amabanki.

Sacco Ingenzi Byimana ubu imaze kugira abanyamuryango 3124,  imaze kugira imari shingiro isaga miliyono 8, ifite ubwizigame bw’abanyamuryango bungana na miliyoni 79 z’amafaranga y’u Rwanda, imaze gutanga inguzanyo ingana na miliyoni 50.

Sacco Ingenzi Byimana yafunguwe kumugaragaro na minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Kanimba Francois tariki ya 5/06/2011.

Iyi nyubako ya Sacco Ingenzi Byimana ikaba yarubatse hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’inzu ya Sacco cyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperativa mu Rwanda.

 

Share Button
Leave A Comment