Rwanda | Ruhango: Sacco Ingenzi Byimana yabonye impano z imashini 2 zibara amafaranga
Banki y’abanyakenya yitwa KCB yashyikirije Sacco y’umurenge wa Byimana impano y’imashini 2 zifashishwa mu kubara amafaranga tariki ya 30/03/2012.
Ubwo yabashyikirizaga iyi mpano umukozi wa KCB ushinzwe guhuza ibindi bigo by’imari na KCB Hasani, yavuze ko ubu ari uburyo bwa KCB yiyemeje bwo kwegerana n’andi ma banki, ngo kuko KCB ntiyashobora kwigeza kubyo ishaka idafatanyije n’ibindi bigo. Ati “ubu ntidushobora kuza aha ngo dushinge inzu iruhande rwa Sacco Ingenzi Byimana, ahubwo hazajya habaho ubufatanye kugirango abakiriya bacu n’aba Sacco bashobore kwibona mu bigo byombi.
Nemeye Bonaventure umuyobozi w’inama y’ubutegitsi ya Sacco Ingenzi Byimana, avuga ko bishimiye izi mashini kuko zigiye kuzajya zihutisha serivisi baha abanyamuryango b’iyi sacco.
Izi mashini uko ari 2, imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
