Rwanda | Rulindo: Abaturage bose bagiye gukorana n ibigo by imari

Abaturage bose

Mu gihe mu karere ka Rulindo hakigaragara umubare munini w’abantu badakorana n’ikigo cy’imari na kimwe, kuri ubu akarere gafite gahunda izafasha benshi muri aba baturage gutangira gukorana n’ibigo by’imari.

Bitewe n’impamvu zitandukanye, nko kuba hari abadafite amafaranga binjiza ahoraho cyangwa se binjiza amafaranga make cyane,hari umubare w’abaturage mu mirenge itandukanye igize akarere udakorana n’ikigo cy’imari kandi ibi ngo bigira ingaruka mu iterambere ryabo.

Mulindwa Prosper, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko hazifashishwa umuco abanyarulindo basanganywe wo gutanga umusanzu buri cyumweru mu matsinda.

Agira ati: “iyi gahunda twarayigerageje mu kwezi kwa kabiri, tubona amafaranga agera kuri miliyoni 109,… twabonye ari nka banki yindi tutari tuzi iri mu karere”.

Gahunda yo gutanga umusanzu mu matsinda ikaba isanzwe mu karere, gusa ubu noneho ikaba igihe gushyirwa mo imbaraga nyinshi  kugirango igere mu mirenge yose ndetse no kubaturage bose, gusa ngo ntawe uzashyirwaho imbaraga.

Ati: “Umuntu azajya yegera mugenzi we wamenyeranye, amubwire ibyiza byo kwifatanya n’abandi mu matsinda, maze uwemera asange abandi”.

Iyi gahunda rero, ngo ikaba yitezweho kuzamura cyane ubukungu bw’abatuye akarere kuko hari amafaranga menshi bapfushaga ubusa, bitewe no kutamenya ibyiza byo kwizigamira ndetse no kugurizanya.

Gahunda y’igerageza ry’iki gikorwa iratangira mu kwezi gutaha kwa gatanu mu murenge umwe, naho gahunda y’akarere kose izatangire mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha, ku bufatanye na Care International.


 

Share Button
Leave A Comment