Rwanda | Ruramira: Abaturage bagiye kwiyuzuriza inzu y umurenge Sacco


Ubwo Guverineri yasuraga ibikorwa byo kubaka Sacco Ruramira

Ubwo Guverineri yasuraga ibikorwa byo kubaka Sacco Ruramira

Abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bagiye kwiyuzuriza inzu izakoreramo umurenge Sacco wa Ruramira. Iyo nzu ubu igeze igihe cyo kuyikinga no kuyikorera amasuku bagahita batangira kuyikoreramo.

Umurenge wa Ruramira kimwe n’indi mirenge igize akarere ka Kayonza, iri ku isonga mu kugira abaturage bafite icyerekezo kigana mu iterambere nk’uko umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Emmanuel Habineza, aherutse kubivuga ubwo icyo kigo cyahaga za Sacco zo mu karere ka Kayonza mudasobwa zo kubafasha kwihutisha akazi.

Uwo mukozi yavuze ko mu karere ka Kayonza ariho hari imirenge myinshi yabashije kwiyubakira inzu za Sacco zizakoreramo ugereranyije n’utundi turere, icyo gihe akaba yarashimye cyane Sacco zo mu karere ka Kayonza, anazisaba gukomeza kuba indashyikirwa.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruramira twaganiriye bavuga ko bishimira igikorwa bakoze cyo kwiyubakira inzu Sacco yabo izakoreramo, bagashishikariza buri wese kuzayifata neza kuko igiye kuzura ku bw’uruhare runini babigizemo.

Akarere ka Kayonza gafite umuhigo w’uko buri murenge ugomba kuba ufite inzu ijyanye n’igihe Sacco ikoreramo.

Imirenge imwe n’imwe yamaze kuzuza ayo mazu, indi mirenge itarayuzuza nayo ngo igeze kure imirimo y’ubwubatsi ku buryo mbere y’uko uyu mwaka urangira mu mirenge yose hazaba haruzuye inzu koperative Umurenge Sacco igomba gukoreramo nk’uko bivugwa n’umukozi w’akarere ka Kayonza ushinzwe amakoperative.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment