Rwanda : Abanyamuryango ba Sacco Kayenzi bishimiye gukorera mu nyubako biyuzurije

Rwanda Abanyamuryango ba

Sacco “Irembo ry’ubukire” y’umurenge wa Kayenzi, ikorera mu biro yatijwe n’umurenge. Abakozi ndetse n’abanyamuryango bakaba bemeza ko aho bakorera nta bwinyagamburiro bigatuma batabasha kwisanzura mu kazi ka bo.  Mu gihe cy’amezi abiri biyuzurije inzu yo gukoreramo, bakaba bemeza ko ubwo bazaba batangiye kuyikoreramo, bazarushaho guhabwa no gutanga serivisi nziza.

Hakizumuremyi Israel, umunyamuryango wa Sacco ya Kayenzi, avuga ko aho Sacco ya bo ikorera hafunganye, bityo bakaba batabasha kwisanzura kuko nta banga muri serivisi ziba zirimo gutangwa. Aragira ati “nk’iyo umuntu agiye kwaka inguzanyo, usanga abantu bose bamenya ikimugenza kuko nta biro byihariye umukozi ushinzwe gutanga inguzanyo agira. Ibyo muvugana n’abandi baba babyumva”.

Uyu munyamuryango avuga ko yishimiye ko biyujurije inyubako nini yo gukoreramo, aho buri mukozi azaba afite ibiro abarizwamo kandi ngo yizeye ko n’aho batangira amafaranga(Guichet) bazongera abahakora.

Makuza Felix, Umucungamutungo wa Sacco “Irembo ry’ubukire”, atangaza ko iyo nyubako yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000 Frw), ayo mafaranga akaba yaravuye mu musanzu w’abanyamuryango aho buri wese yatanze 2500Frw; ndetse n’inyungu zari zimaze kuboneka ku nguzanyo Sacco yari yaragiye itanga zigera kuri Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000).

Arahamya ko ubwo bazaba batangiye gukorera muri iyo nyubako nshya, bazarushaho kunoza serivisi bahaga abanyamuryango, bakorera mu cyumba kimwe  gihurirwamo n’umucungamutungo, umucungamari n’ushinzwe inguzanyo, bityo ababagana ntibabone umwanya wo kubisangaho.

Kubwimana Daniel, Rwiyemezamirimo wubakisha iyo nyubako, avuga ko imirimo y’ubwubatsi itwaye igihe kitarenze amezi abiri n’igice, akaba yarayubatse akurikije igishushanyo mbonera cyatanzwe n’Ikigo cy’igihugu  gishizwe amakoperative (RCA). Akaba ateganya kuzayimurika tariki 28/5/2012.


 

Share Button
Leave A Comment