Rwanda : Abaturage bashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari muri “Zigama week”

Mu karere ka Nyabihu  hateguwe icyumweru cyiswe “Zigama week”. Iki cyumweru kikaba cyaratangiye guhera taliki ya 07/05/2012 kikaba kizaba gifite intego yo kugira ngo abaturage bashishikarizwe kwitabira gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amafaranga aturuka mu byo bakora.

Zigama week izafasha abaturage kumva neza agaciro ko gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki

Zigama week izafasha abaturage kumva neza agaciro ko gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki

Nk’uko Twabitangarijwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Nyabihu Mukaminani Angela, ubukangurambaga ku baturage buzakorwa n’ubuyobozi bufatanije n’ibigo by’imaru bikorera mu karere ka Nyabihu, bikazaturuka mu rwego rw’akarere kugeza mu nzego z’ibanze mu midugudu.

Ibyo bikaba byarafashweho icyemezo mu nama yabereye ku karere ka Nyabihu kuwa 24/04/2012 igahuza abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki akorera mu Karere ka Nyabihu.

Ibyo bikorwa bizakorwa byose bikaba bigamije gushishikariza abaturage kwimenyereza gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu mirimo yabo ya buri munsi kuko ari wo musingi w’iterambere rirambye.

Gukorana n’amabanki bikaba bifasha abaturage mu gukora imishinga na business zabo, cyane iyo ari abanyamuryango b’ibigo by’imari, bityo bakagenda barushaho gushyira mu bikorwa ibyo bashaka gukora binyuze mu nguzanyo bahabwa n’ibyo bigo.

Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere akaba asanga ari iby’igiciro kinini kugira abaturage bakunda gukorana n’ibigo by’imari, ari nayo mpamvu bazarushaho kubibashishikariza.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment