Rwanda : Amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu Karere ka Nyabihu byasabwe kugaragaza Service biha abaturage

Rwanda Amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri Nyabihu

 

 

 

 

 

 

 

Amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri Nyabihu byasabwe gutanga Serivise nziza no kuzimenyekanisha ku baturage

Mu nama umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere  Mukaminani Angela yakoranye n’abayobozi b’ibigo by’imari n’amabanki akorera mu karere ka Nyabihu ku itariki 24 Mata 2012, yasabye amabanki n’ibigo by’imari kujya bigaragaza serivisi biha abaturage n’igihe zimara kugira ngo abaturage babimenye neza. Yasabye ko izi serivise zitangwa zajya zimanikwa aho ibigo by’imari n’amabanki bikorera ku buryo buri muturage uzajya uba ushaka serivisi azajya ahita abibona.

Uretse ikibazo cyo kumenyekanisha Serivisi,ibigo by’imari n’amabanki bikaba byarasabwe kujya bitanga Serivisi nziza ku babigana kugira ngo bashishikarire kubyitabira no kwitabira gukorana nabyo mu mirimo y’abaturage ya buri munsi.

Ku kibazo cy’imikoranire y’amabanki n’ibigo by’imari,abanyamabanki bakaba barasabye ko nta muturage wemererwa guhemberwa mu yindi banki itari iyo yahemberwagamo, mu gihe agifite inguzanyo yafashe azajya yishyura ku mushahara atararangiza kuyishyura muri Banki avuyemo,igihe abikoze atyo ngo indi banki ntiyemerewe kumuha inguzanyo keretse igihe abanje kwishyura iya mbere yabagamo cyangwa hagakurikizwa amabwiriza asabwa yose ngo icyo kibazo gikemuke.

Buri banki cyangwa ikigo cy’imari bikaba byarasabwe gushyira ahagaragara Servise bitanga n’igihe zimara bitarenze ibyumweru bibiri kugira ngo byorohereze ababigana kubona serivisi bitabagoye babifiteho amakuru ahagije. Amabanki nka Unguka Bank, Clecam, Banki y’abaturage, Mutanguha n’andi akorera muri Nyabihu ndetse n’abahagarariye ama SACCO bakaba bari bitabiriye iyo nama.

   

 

 

Share Button
Leave A Comment