Rwanda : BPR igiye kuba umufatanyabikorwa wa Koperative Copcom

 

Abayobozi ba COPCOM babwira abanyamuryango ko babonye umufatanyabikorwa

Abayobozi ba COPCOM babwira abanyamuryango ko babonye umufatanyabikorwa

Mu gihe abantu bishyira hamwe ngo babashe kwiteza imbere bafatanyije, abibumbiye muri Koperative COPCOM iherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi barishimira ko babonye umufatanyabikorwa ugiye kubafasha mu rwego rwo kugirango koperative irusheho gutera imbere.

Banki y’abaturage yu Rwanda niyo yabaye umufatanyabikorwa wa koperative Copcom, mu rwego rwo kuyiha inguzanyo kugira ngo copcom ibashe kwiyubakira inzu z’ubucuruzi zigendanye n’igihe.

Ibi copcom ikaba yarabishyize mu bikorwa  ishingiye kuri gahunda zitandukanye za leta, cyane cyane  icyerekezo cy’iterambere kizwi ku izina rya Vision 2020, yabonye ko ari ngombwa guteza imbere abanyamuryango bayo ibavana mu mikorere y’akajagari ibashyira ahantu heza hagendanye n’icyerekezo.

Banki yabaturage yu Rwanda kwikubitiro izaha iyi kopetarive ingana na miriyari ibyiri n’ibihumbi Magana ane mirongo itanu.

Karemera Phiston umuyobozi wa banki y’abaturage ishami rya nyamirambo yavuze ko kugira ngo bakorane neza na koperative copcom yababwiye ko uburyo bwose bazashaka bazoroherezwa mu buryo bwo kwishyura inguzanyo bagiye guhabwa, aha yagize ati’’ uburyo bwose mushaka ko mwazatwishyuramo tuzabwemera’’.

Abanyamuryango ba COPCOM bavuga bishimiye icyi gikorwa nyuama y’uko babimenyeshejwe n’ubuyobozi bwabo tariki ya 20/05/2012.

Ndahumba Emile umuyobozi mukuru wa koperative COPCOM avuga yemeza ko ibi byose babigezeho ku bw’ubufatanye bw’abanyamuryango babo na Leta y’u Rwanda.

Yagize ati “turashima cyane ubuyobozi bw’igihugu by’umwihariko Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative ku nama nziza batahwemye kutugira kugira ngo koperative yacu ibashe kugera ku ntego zayo”.

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment