Rwanda | Bugesera : Ibigo by’Umurenge Sacco birimo kuva mu mazu y’ubukode bijya mu nyubako zabyo

Rwanda Inzu y’umurenge Sacco ya Ngeruka yarangije kuzura itegereje gutahwa

Inzu y’umurenge Sacco ya Ngeruka yarangije kuzura itegereje gutahwa

Abanyamuryango b’ibigo by’imari byo kuzigama no kugurizanya mu karere ka Bugesera, Umurenge Sacco, baratangaza ko bashishikajwe no gukura ibigo byabo mu mazu y’ubukode ahubwo bikiyubakira amazu bizajya bikoreramo.

Hakaba hashize imyaka igera kuri ibiri, abayobozi b’ibyo bigo bashishikariza abanyamuryango bayo igikorwa cyo gushaka uburyo bava mu mazu y’ubukode ahubwo biyubakira amazu yabo nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis.

Agira ati “ abanyamuryango b’ibi bigo basanze batabona inyungu mu gihe bagikodesha amazu yo gukoreramo kuko n’inyungu yabonekaga ariyo yahitaga ijya kwishyura inzu, ariko ubu yose azajya abagarukira kuko batazaba bari mu bukode”.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko kuri ubu muri ako akarere habarizwa ibigo bya Sacco 15 muri ibyo 8 bimaze kwiyuzuriza amazu yo gukoreramo naho izindi 4 nazo zirimo gusoza amazu yazo kuko gusakara no gukinga byararangiye.

 

Munyantore Gratien, umucungamutungo wa Jyambere Mareba SACCO yiyujurije inzu yayo avuga ko izo nyubako abanyamuryango ubwabo aribo bazigiramo uruhare batanga umusanzu urimo ibyiciro bibiri.

Ati “ umusanzu wa mbere ugizwe n’abatanga ibikoresho birimo amabuye, umucanga n’ibindi naho igice cya kabiri cy’umusanzu ugizwe n’amafaranga adufasha kugura bimwe mu bikoresho bitaboneka mu baturage nk’ibyuma byo gusakara, amabati n’ibindi”.

Rwagaju Louis umuyobozi w’akarere ka Bugesera avuga ko kuri ubu Umurenge Sacco ufite ubwitabire bungana na 60% bangana n’ibihumbi 50575, barimo abagabo  ibihumbi 28576 n’abagore 19535 n’amashyirahamwe 2464.

Ati “ ibyo bigo byose bigeze ku mari shingiro ingana na miliyoni 18.942.975 ndetse n’ubwizigame bungana na miliyoni 875.318.143”.

Akarere ka Bugesera kagenera abanyamuryango b’Umurenge Sacco inkungu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kubatera inkunga ngo bave mu mazu y’ubukode maze biyubakire amazu yabo.


Share Button
Leave A Comment