Rwanda : Gatsibo babihemu barahagurikiwe
Nyuma yo kubona ko benshi mubahawe inguzanyo n’ibigo by’imari
iciriritse n’amabanki mu karere ka Gatsibo babyambuye kandi ntibagire
ubushake bwo kwishyura, taliki ya 03 gicurazi,2012 ubuyobozi bw’akarere ka
Gatsibo buhagarariwe na Isae Habarurema, abayobozi b’ibigo by’imari
icirirtse n’amabanki hamwe n’abayobozi b’imirenge, abakuru ba police
n’inzindi nzego zagira uruhare mukugaruza imyenda bashyizeho itsinda
ryo kwishyuza k’uburyo bwihuse abambuye ibyo bigo by’imari iciriritse
n’amabanki biswe ba “Bihemu” kuko hari n’abafite amafaranga banze
kwishyura ahubwo bagakora uburiganya bwo kwimuka aho batuye
bagafunguza amakonti mubindi bigo kimwe n’amabanki.
Nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isae
yabitangaje ngo u Rwanda rufite intego yo gutoza abaturage gukorana
n’amabanki ariko bakishyura. “kuba dusaba abaturage gukorana
n’amabanki ntibivuze ko batagomba kwishyura kuko aya mafaranga
n’ayabandi baturage bayabikije, ikindi nubwo aya mabwiriza yatanzwe na
minisiteri y’ubucuruzi yo gukurikirana ikibazo cy’abambura ibigo
by’imari iciriritse natwe dukwiye kugira abaturage b’inyangamugayo
tukabibatoza.”
Iri tsinda ryagiyeho rifite n’urutonde rw’abantu n’amashyirahamwe na
koperative zambuye ibigo n’amabanki, bakaba biyemeje ko bagiye guhera
kubafite amafaranga bashobora guhita bishyura kuko hari abazwi ko
bafite ubushobozi naho abatabufite bakagomba kugenzura aho uwo mwenda
ugomba kuva mubyo batunze.
Kimwe cyagarutsweho ni uko nubwo bagiye kwishyuriza ibigo by’imari
iciriritse n’amabanki nabyo bigomba kwitonda mugutanga inguzanyo kuko
hari amakoperative atarahawe ubuzima gatozi yahawe inguzanyo
ikagabanywa mu matsinda none ubu kwishyuza ni ikibazo.
Muri uku kwishyuza bikaba bigomba kujyana no kwigisha abaturage
gukorana n’amabanki kuko hari abazi ko amafaranga bahawe n’ibigo
by’imari iciriritse imeze nk’inka z’ubudehe umuntu yigengaho kuko
batari bazi ko bazayishyura.
Nubwo mu karere ka gatsibo urutonde ari runini kubishyuzwa kandi
amafaranga menshi kuko nk’umurenge ubarizwamo miliyoni zirenga icumi
umurenge wa Kiramuruzi ukagira abantu benshi bafite imyenda.
Kihangire Bishop umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa
Kiramuruzi avuga ko we agomba kunyura mubafite imyenda akabibutsa kuko
bishoboka ko hari abatazi ko bafite imyenda kuko basanzwe bafite
amafaranga kandi bafite n’akazi kuburyo kwishyura bitagombye kuba
ikibazo, gusa ngo banki n’ibigo bijye bimenya gusobanurira abakorana
nabyo nuburyo bakorana.