Rwanda : Inkeragutabara ziyemeje kuyoboka amabanki nyuma yo kuyasobanukirwa


Abagize amakoperative atandukanye y’inkeragutabara mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, na Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko  bagiye gutinyuka bakegera amabanki  kugirango babashe guhabwa inguzanyo bityo barusheho kwiteza imbere.

 

Ibi babivuze ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi umunani yabahuje na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera  no  gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe yaberaga mu karere ka Muhanga.

 

Bashingiye ku misanzu mike buri munyamuryango yatangaga kugirango yemererwe kwinjira mu cyahoze cyitwa amashyirahamwe,icyo gihe, iyi misanzu yose batanze ikaba ariyo bahereyeho kugirango bashinge koperative.

 

Aba bagize amakoperative bavuga ko mbere  bumvaga batatinyukaga gusaba amabanki inguzanyo  kubera ubumenyi buke ariko kuva aho basobanuriwe akamaro ko gukorana n’amabanki ngo biyemeje kuyagana  cyane cyane ko umutungo bafite ubu ubemerera kuba bakwaka  inguzanyo bakaba bawutangaho ingwate zisabwa.

 

Habiyambere Frodouard, umukozi wa Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare,avuga ko imicungire mibi n’ubumenyi buke ari zimwe mu mbogamizi zibangamira amakoperative,akavuga ko ariyo mpamvu bifuza kubanza kubahugura no kubereka inyungu zo gukorana n’amabanki bityo buri wese akifatira icyemezo kimukwiye kandi yifuza ko kimuteza imbere.

Habiyambere avuga kandi ko hashize Imyaka igera kuri 5 aya  makoperative y’inkeragutabara muri utu turere  atangiye.

miliyoni 52 z’amafranga y’Urwanda niwo mutungo w’aya makoperative ukaba ukomoka ku misanzu abanyamuryango  batanga,n’andi mafranga cooperative yinjiza aturuka ku bikorwa byo kubungabunga umutekano,ibidukikije,n’isuku.

 

 

 

 


Share Button
Leave A Comment