Rwanda | Kamonyi: Hatangijwe icyumweru cyo gukangurira abaturage kugana Sacco

Mu gihe cy’icyumweru, hateganyijwe ko abaturage batarafunguza Konti muri Koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco, bazashishikarizwa kuzifunguza. Abo bigaragara ko batishoboye, abaturanyi ba bo bakazabibafashamo, hakusanywa inkunga.

Hatangijwe icyumweruMu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, iki cyumweru cyatangijwe na Hakiza Kumeza Innocent, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ukurikirana amakoperative yo mu karere ka Kamonyi. Yatangarije abaturage  iyo gahunda igamije gutoza buri muturage umuco wo kuzigama no kwiteza imbere bakoresheje amafaranga ya bo n’inguzanyo.

Umwe mu baturage wafunguye Konti muri Sacco ya Gacurabwenge Ngiruwonsanga Boniface, yasabye bagenzi be bari aho, gutinyuka bakazana amafaranga ya bo muri Sacco. Abaha n’ubuhamya bw’ukuntu kubitsa byatumye atandukana n’umuco wo kubika mu ihembe cyangwa se ku musego kuko mbere yahoraga yikanga abajura.

Yongeraho ko kuba Sacco zaregerejwe abaturage byafashije abaturage benshi guhindura imyumvire, cyane cyane ku bijyanye no kwiteganyiriza bazigama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Umugiraneza Marthe, avuga ko muri iki cyumweru bafite gahunda yo guhura n’abaturage mu Midugudu yose bakabashishikariza kugana  Sacco.

Ngo biteguye no gufasha abatarafunguza konti kubikora bifashishije ibimina n’amatsinda yo kugurizanya azafasha buri wese  kugira konti ku giti cye, maze akazajya  azigamaho n’inyungu akuye mu itsinda bityo na we mu gihe ari we utahiwe gufata amafaranga y’ikimina.

Ku  batishoboye badafite  ubushobozi bwo gufunguza konti, mu Murenge wa barateganya ko muri iki cyumweru bazakusanya inkunga binyujijwe mu nama n’abaturage buri wese agatanga uko yifite, amafaranga azavamo  akazifashishwa mu kubafunguriza konti.

Ibyo nibigerwaho bizaba igisubizo ku cyerekezo cy’iterambere 2020, aho Leta  y’u Rwanda yifuza ko abaturage baba bakorana n’ibigo by’imari  n’amabanki, ndetse bagashishikarizwa gutinyuka  inguzanyo kugira ngo ibyo bigo bifashe mu kwihutisha iterambere ry’iki gihugu.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment