Rwanda : Makhtar Diop yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa Banki y’isi


Makhtar Diop, inzobere ifite inararibonye rigera ku myaka 25 mu mirimo y’amabanki mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Senegali yatowe ku wa mbere tariki ya 07/05/2012 kuba umuyobozi wungirije wa Banki y’isi.

Diop yakoze mu kigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) anaba na Minisitiri w’imari mu gihugu cya Senegali avukamo.

Uwo mugabo yabaye umuyobozi w’inama y’abaminisitiri bafite mu nshingano zabo imari bibumbiye  mu kigega cy’imari cy’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba.

Makhtar yakoze imirimo ikomeye muri Banki y’isi guhera muri 2001, aho yabaye umuyobozi wa banki y’isi mu bihugu bya Kenya, Eritireya na Somaliya. Diop yabaye kandi umuyobozi w’ibikorwaremezo muri iyo banki.

Nyuma yo gutorerwa uwo mwanya, Diop yatangaje ko bashobora gutera ingabo mu bitugu umuvuko mu iterambere Afurika ifite no kwita ku Banyafurika bakennye nabo bakikura mu bukene.

Banki y’isi ni umufatanyabikorwa mu mishinga 500 ibarirwa mu bihugu 48 biri munsi y’ubutayu bw’Afurika. Iyo mishinga igendanye n’ubuhinzi, ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu, ingufu, uburezi, ubuzima n’amazi meza, nk’uko bitangazwa na The Finacial Time.

Diop abonye uwo mwanya nyuma y’uko ibihugu bimwe by’Afurika byashyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Banki y’Isi Ngozi-Okonjo Iweala, minisitiri w’imari wo muri Nigeriya akaza gutsindwa na Kim Jim Yong wari ushigikiwe n’ibihugu by’Amerika ndetse n’u Burayi.


 

Share Button
Leave A Comment