Rwanda : Mu majyepfo SACCO z’imirenge zibasiwe n’ikibazo cy’ubujura bw’abakozi bazo


SACCO z’imirenge igize uturere tw’Intara y’Amajyepfo zibasiwe n’ikibazo cy’ubujura bw’abakozi bazo nk’uko byavuzwe mu nama yahuje abacungamutungo bazo hamwe n’abayobozi bungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere mu turere tugize iyi Ntara yateraniye mu karere ka Nyanza tariki 9 Gicurasi 2012.

 

Bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’iterambere mu ntara y’amajyepfo bavuze ko amafaranga ya SACCO z’imirenge aribwa ubutitsa n’abacungamutungo bazo.

 

Rwanda Abari mu nama yiga mu micungire inoze ya SACCO z’imirenge mu Ntara y’amajyepfo

Abari mu nama yiga mu micungire inoze ya SACCO z’imirenge mu Ntara y’amajyepfo

 

Zimwe mu ngero zatanzwe harimo miliyoni zirenga eshatu zibwe muri SACCO y’umurenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bikozwe n’uwahoze ari umucungamutungo wayo ubu waburiwe irengero nk’uko Nkurunziza Francis umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere yabivuze.

 

Yakomeje avuga ko ayo mafaranga yibwe mu bihe bitandukanye n’uwo mucungamutungo wa SACCO y’umurenge wa Kibilizi. Yagize ati: “ Ubu yadusigiye umugogoro wo kumushakisha dufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano”

 

Nyuma y’urwo rugero Uwineza Claudine umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Kamonyi yunze murye avuga ko SACCO y’umwe mu mirenge igize aka karere nayo yibwe miliyoni imwe n’igice bikozwe n’umunyeshuli wayikoragamo imirimo yo kwimenyereza ubucungamutungo.

 

Mu bihe bijya kwegerana kandi mu karere ka Muhanga umunyeshuli wimenyereza akazi muri SACCO Umurenge yibye arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ayakubita umufuko arigendera nk’uko Uhagaze Francois Umuyobozi Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Muhanga yabitangaje.

 

Guverineri w’Intara y’amajyepfo Alphonse Munyentwari ari nawe wari umuyobozi w’iyo nama yavuze ko ibyo biterwa no kuba bamwe mubakozi ba za SACCO atari inyangamugayo. Cyakora yagaragaje ko hari ingamba mu gucunga uwo mutungo w’ibya rubanda no gukomeza gukurikirana ababigizemo uruhare bakarigisa amafaranga y’abaturage.

 

Ubwo bujura kandi nk’uko Guverineri w’Intara y’amajyepfo yabivuze bwakorwaga no mu baturage  aho yasobanuye ko hari abaturage biyongereraga umubare ku ifishi ariko bidateye kabiri baza gutahurwaho ubwo buriganya.

 

Miliyoni zigera ku munani z’amafaranga y’u Rwanda nizo zagendeye mu bujura bwagiye bukorwa n’abahoze ari abakozi ba SACCO z’imirenge.  Ariko ngo ibyo ntibyakura umutima abaturage kuko SACCO mu bigaragara zicunzwe neza muri rusange kandi akaba ari imwe mu nzira yo kwiteza imbere mu baturage batuye ibice by’icyaro kuko babitsamo kandi bagashobora no kwakamo inguzanyo ziri ku rwego rwabo.

 

Intara y’amajyepfo ifite gahunda yo gukomeza gushishikariza SACCO zikorera mu mfundanwa kwiyubakira inzu nziza no kongera umubare w’izindi nyubako zitanga umutekano ku mafaranga abikiwe abaturage.

 

SACCO z’imirenge zigeze kuri 77 mu turere 8 tugize intara y’amajyepfo Kamonyi akaba ariyo ifite umwihariko wo kuba ifite amazu meza ziyubakiye yo gukoreramo nk’uko byavuzwe na Munyentwari Alphonse umuyobozi w’Intara y’amajyepfo.

  

 

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment