Rwanda | Ngo hari abayobozi bitwaza ububasha bakivanga mu mikorere ya SACCOs

Abaturage na bamwe mu bayobozi b’amakoperative yo kuzigama no kugurizanya SACCO mu Ntara y’Iburasirazuba baragaragaza ko babangamiwe na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bitwaza ububasha bafite bakavogera imikorere myiza n’ubwisanzure bwa SACCO.

Rwanda | Ngo hari abayoboziMuri aba haravugwamo abakoresha ubwo bushobozi bagahabwa inguzanyo zirenze ubushobozi bafite bwo kwishyura cyangwa bakazikoresha mu bikorwa bitagaragaza kuzunguka, bikaba byazateza igihombo SACCO bakuyemo ayo mafaranga.

Abandi nabo ngo bakoresha ubwo bubasha bagafasha abo bafitanye amasano kubona inguzanyo nini abandi banyamuryango badahabwa kuko haba ubwo ziba zinyuranyije n’imikorere bwite ya buri SACCO.

Mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Iburasirazuba iherutse kuba, Kavugizo Kevin ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ibigo by’imari muri Banki Nkuru y’u Rwanda yamaganye iyo mikorere avuga ko idakwiye kuko ishobora guteza ibihombo SACCO nyirizina, no kuba hari abanyamuryango n’ababitsa muri SACCO bashobora kutabona amafaraanga yabo igihe bayakeneye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odetta yavuze ko ubuyobozi bw’Intara bugiye gufatanya na Banki Nkuru y’u Rwanda bagakora igenzura ry’ahari iyo mikorere kandi abo bigaragayeho bose bagakurikiranwa mu maguru mashya batarahimbya umutungo w’abanyamuryango ba SACCO zinyuranye.

Guverineri Uwamariya yashimiye abaturage bagaragaje ayo makosa n’imikorere idakwiye, ndetse asaba n’abanyamuryango ba SACCO zindi gukurikirana imikorere y’abakozi ba SACCO zabo no kugenzura imikoresherezwe y’amafaranga yabo kuko aribo ba nyiri koperative SACCO. Ngo igihe bagira ingingimira izo ari zo zose, ubuyobozi bw’Intara n’inzego z’ubutabera biteguye gukumira uwashaka gutera igihombo koperative SACCO.


Share Button
Leave A Comment