Rwanda | Nyabihu: Abaturage bakomeje gushishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari

Rwanda | Nyabihu AbaturageGukorana n’ibigo by’imari ni inyungu ya buri wese : umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu

Nyuma y’aho bigaragariye ko hari ubwitabire buke bw’abaturage  mu gukorana n’ibigo by’imari ,mu karere ka Nyabihu harimo gukorwa igikorwa cyo gukangurira abaturage gushishikarira gukorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere nk’uko Mukaminani Angela,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Nyabihu yabidutangarije kuri uyu wa 22/05/2012.

Kugeza ubu abakozi b’ibigo by’imari kimwe n’ab’akarere bamaze kugera mu mirenge 9 muri 12 igize akarere ka Nyabihu,basobanurira abaturage ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari, bakabakangurira kwizigamira, kwaka inguzanyo ndetse n’uburyo inguzanyo yatswe yakoreshwa ngo barusheho gutera imbere.

Muri iyi gahunda kandi ibigo by’imari, bisobanurira abaturage uburyo bikora, serivisi bitanga n’ibindi abaturage baba bifuza kubaza. Ibi bikorwa bikaba birimo gukorwa mu karere ka Nyabihu kugira ngo hazamurwe umubare w’abakorana n’ibigo by’imari kuko ubusanzwe utari munini ugereranije n’abaturage batuye aka karere nk’uko Mukaminani Angela yakomeje abivuga.

Iki gikorwa kikaba cyaratangiye kuwa 07/05/2012 aho cyiswe “zigama week”aho abaturage bakangurirwa kuzigama no gukorana n’ibigo by’imari. Kikaba cyari giteganijwe kurangira kuwa 15/05/2012 ariko kubera ibihe by’imvura byakunze kuranga akarere ka Nyabihu bikaba byarabangamiye iki gikorwa. hasigaye gusa imirenge 3 ariyo Jomba, Kintobo na Rurembo nayo izagerwamo vuba nk’uko umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mukaminani Angela abivuga. Akaba anavuga ko bizeye ko iki gikorwa cya Zigama week kizatanga umusaruro bityo umubare munini w’abaturage ukitabira kuzigama.


 

Share Button
Leave A Comment