Rwanda | Rubavu : Sacco Icyeza Kanama yatashye inyubako ya miliyoni 17


Abanyamuryango ba Sacco Icyeza yo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barishimira ko biyujurije inyubako yo gukoreramo ihagaze miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda batashye tariki ya 25 Gicurasi 2012.

Umuhango wo gutaha iyi nyubako ukaba waranahuje n’inama rusange w’abanyamuryango ba Sacco Icyeza basimbuza bamwe mu bayobozi ndetse buzuza imyanya y’ubuyobozi.

Abantu bane kabaka bavuye mu nzego za Sacco Icyeza nk’uko biteganywa n’amategeko ya Banki Nkuru y’Igihugu avuga ko abantu bari mu nama njyanama z’utugari, imirenge cyangwa akarere batagomba kujya mu nzego z’ubuyobozi za Sacco nk’uko byasomwe n’umuyobozi Aloys Nsanzimana.

Abanyamuryango bakaba bishimira icyo gikorwa cyo gutaha inzu yo gukoreramo nk’uko bitangwazwa na Uwamariya Victore. Uwamariya yagize ati « iyi ni kimwe mu mitungo yinjiye, buri Sacco ntizigira aho zikorera inyinshi zirakodesha».

Sacco Icyeza ikaba imaze imyaka ibiri ivutse nyuma y’aho iyari koperative y’urubyiruko COOJAD RUBAVU ihujwe  n’iyari koperative Umurenge Sacco Kanama. Buri munyamuryango ba Sacco Icyeza bakaba baratanze amafaranga angana na 6,000 kugirango babashe kubaka iyo nzu.

 


Share Button
Leave A Comment