Rwanda : Sacco Twungurane imaze gutanga inguzanyo zigera kuri miliyoni 30 n’ibihumbi 970


Kimwe n’ahandi mu Rwanda umurenge wa Nyamugari ufite umurenge SACCO ukaba uzwi izina rya SACCO Twungurane, ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2009 kugeza ubu bafite abanyamuryango 3907.

Nkuko umucungamari w’uyu murenge sacco Uwase Eline abivuga ngo kugeza ubu umurenge sacco Twungurane ufite abanyamuryango 3907, uyu murenge sacco ukaba waramaze no kubona ibyangombwa byose bitangwa na Banki nkuru y’Urwanda, kuri ubu bakaba batanga inguzanyo ku minshinga itandukanye, aho bisaba kuba umuntu ari umunyamuryango yaratanze n’umugabane wuzuye kugeza ubu bakaba batanga inguzanyo kugeza kuri Miliyoni 2 n’ibihumbi magana abiri ku muntu uba yaje ashaka inguzanyo.

Nk’uko uyu mucungamutungo akomeza abivuga ngo imbogamizi zihari ni uko batarabona aho gukorera kuko kugeza ubu bakorera mu biro by’akagari akaba akomeZa avuga ko kuri ubu barimo gushaka uko bakubaka inzu yabo bityo bakajya bakora akazi kabo neza, akaba avuga ko kuba kugeza ubu ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative cyarabahaye mudasombwa biri mu bibafasha mu kazi kabo kuko ubu babonye uko babika amazina y’abakiriya babo no gukora raporo ziba zikenewe mu buryo bworoshye.

 

 

 

 


Share Button
Leave A Comment