Rwanda : Twungurane SACCO abanyamurayango barakangurirwa kwaka inguzanyo


SACCO Twungurane mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe kwitabira inguzanyo bikorwa na bake ahumbwo ngo usanga baza kubitsa no kubikuza gusa aho kwitabira kwaka inguzanyo muri uyu murenge SACCO.

Uwase Eline, umucungamutungo w’umurenge SACCO Twungurane avuga ko usanga abanyamuryango b’uyu murenge SACCO bitabira kubitsa no kubikuza gusa ariko ugasanga bavuga ko kwaka inguzanyo kuri bo ari ikibazo kuko usanga batinya inguzanyo ngo kuko kwishyura usanga byazabagora, ikindi bavuga ko baba bifitiye ikibazo bibaza icyo bakoresha ayo mafaranga kuko bumva ko bashobora guteganya icyo bakora ugasanga barahombye bityo bakaba baba bifitiye ikibazo cyo kwishyura, nkuko uyu mukozi akomeza abivuga ngo usanga nk’umuturage agahita akubwira ko byaba ari ubwa mbere yaba agiye gufata inguzanyo nyuma y’imyaka nka mirongo itatu akomeza avuga ko abaturage bavuga ko baba bamaze imyaka myinshi badakorana na banki bityo kuri ubu bakumva ko gukoresha inguzanyo byabagora.

Uwase Eline akaba avuga ko kuri ubu bagiye gutangira kujya bakangurira abaturage kwitabira kwaka inguzanyo kuko aribyo bituma biteza imbere mu byo bakora byose,akomeza avuga ko batitabiriye kwaka inguzanyo muri SACCO ko ntacyo yaba ibamariye mu byo bakora byose ngo biteze imbere.


 

 

Share Button
Leave A Comment