Rwanda : Umuryango we nta kibazo ufite kubera kugana umurenge SACCO

 

Inguzanyo Ladislas yafashe yamufashije kwikura mu bukene n’umuryango we

Inguzanyo Ladislas yafashe yamufashije kwikura mu bukene n’umuryango we

Barajiginywa Ladislas afite imyaka 61 y’amavuko. Ni uwo mu murenge wa Rugera mu kagari ka Gakoro mu mudugudu wa Mubuga mu Karere ka Nyabihu. Yashakanye n’umugore we ubu afite abana 8 harimo n’abashatse nk’uko yabidutangarije kuri uyu wa 7/05/2012.

Avuga ko kuva umurenge wa Rugera washyiraho Koperative umurenge SACCO yahise yitabira kuba umunyamuryango wayo. Kuva ubwo yatsemo inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 400 yari yageneye umushinga w’ubworozi bw’inka ya Kijyambere.

Avuga ko kuva yakorana n’umurenge SACCO kwaka inguzanyo bitamugoye kuko nyuma yo kuzuza ibisabwa,inguzanyo bayimuhanye mu cyumweru kimwe gusa. Kuva yayifata ngo yatangiye gusogongera ku nyungu zayo kuko inka yaguze ya kijyambere yo mu bwoko bwa Jersey yabyaye inyana,ubu akaba agurisha amata akanayanywa kandi akaba yarabashije no kwishyura inguzanyo yose y’igice cya mbere yari yafashe yongeyeho n’inyungu zayo.

Ladislas ubu ageze ku nguzanyo y’igice cya kabiri aho yafashe amafaranga yandi ibihumbi 400 avuga ko  amaze ukwezi kumwe afashe kandi nayo agenda yishyura uko bikwiye. Avuga ko inguzanyo afata ari zo zimuteza imbere kuko iyo yafashe ubu yo yakozemo ubuhinzi bw’ibishyimbo akanateramo ubwatsi bw’inka ze. Yongeraho ko uko umushinga we uzagenda waguka akorana na SACCO azanakora ubucuruzi bw’imyaka.

Uyu Ladislas,umaze kugera kuri byinshi abikesha SACCO akaba ashishikariza abaturage bagenzi be kugana ibigo by’imari bagakorana nabyo kuko bizabafasha kwiteza imbere mu migambi yabo no kwikemurira ibibazo bahura nabyo bya buri munsi nk’uko byamugendekeye akaba arimo kugenda yikura mu bukene.

 

 

 

 

Share Button
Leave A Comment