Rwanda | Nyanza: Abaturage biyubakiye umurenge SACCO

Nyuma y’amezi agera kuri atanu umurenge SACCO w’umurenge wa Rwabicuma ukorera mu nzu y’intizanyo abaturage bo muri uwo murenge bafashe icyemezo biyubakira aho  ukorera hatanga umutekano w’amafaranga yabo babitsamo.

Rwanda | Inyubako y’umurenge SACCO wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza

Inyubako y’umurenge SACCO wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza

Buri muturage wo muri uwo murenge yiyemeje gutanga umusanzu wo kubaka umurenge SACCO uva ku gihumbi cy’amafranga y’u Rwanda gusubiza hejuru bitewe n’uko buri wese yifite.

Inyubako y’umurenge SACCO wa Rwabicuma igeze ku gipimo cya 70 % cy’imirimo yose ikenewe kugirango irangire nk’uko Gasore Clement, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge abivuga.

Ashingiye aho imirimo y’inyubako igeze Gasore avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi  kwa karindwi 2012 iyo nyubako y’umurenge SACCO izaba yatashwye ku mugaragaro.

Impamvu yatumye abo baturage bitabira kwiyubakira inyubako y’umurenge SACCO ni uko benshi muri bo bafite uburyo bwo kubonamo amafaranga binyuze mu mushinga uhakorera wo guhanga amaterasi y’indinganire mu misozi miremire iri muri uwo murenge ariko bagahura n’ikibazo cyo kutagira aho bashobora kwizigamira amafaranga bavanye muri iyo mirimo cyangwa indi mishinga ibyara inyungu z’amafaranga.

Mbere y’uko umurenge SACCO ugera mu murenge wa Rwabicuma ababishoboye bakoraga urugendo runini bajya kubitsa mu bigo by’imali n’amabanki byo mu mujyi wa NYANZA bikabatwara igihe kinini ndetse bikabicira imirimo basabwa gukora nk’uko  Mukayuhi Bernadeta  umuturage wo  muri uwo murenge abitangaza.

Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma bavuga ko umurenge SACCO bawubonamo ibyiza byinshi birimo kubasha kwizigamira no kubafasha kwaka inguzanyo zo kwiteza imbere mu buryo burambye.

Inyubako y’umurenge SACCO wa Rwabicuma izatwara akayabo ka miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwabicuma bubivuga.


 

 


Share Button
Leave A Comment