Rwanda : Abantu benshi basabaga inguzanyo muri Sacco bazi ko ari imfashanyo ya leta

Bamwe mu bakozi bashinzwe gutanga inguzanyo ndetse n’abagize akanama gashinzwe gutanga inguzanyo mu mirenge sacco yo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko hari abantu batari bake bakaga inguzanyo muri izi sacco bumva ko ari imfashanyo ya leta cyangwa abandi baterankunga.

Ibi babitangaje ubwo bari mu mahugurwa yabagenewe mu gutanga inguzanyo yaberaga mu karere ka Muhanga.

Innocent Habimana, umukozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe ishoramari n’amakoperetive avuga ko imirenge Sacco igitangira mu mwaka wa 2009 ndetse no mu myaka mike yakurikiye wasangaga bahura n’ikibazo cy’abaturage bakaga inguzanyo muri izi sacco bibwira ko ari imfashanyo za leta.

Ibi ngo bikaba byaragiraga ingaruka mu mikoreshereze mibi yazo. Bamwe muri aba bakozi bashinzwe gutanga inguzanyo bavuga ko nyuma y’uko abaturage basobanuriwe ko inguzanyo za sacco atari imfashanyo za leta, ngo hari benshi bivumbuye bumva ko babima inguzanyo.

Mu gukemura iki kibazo hakaba harashyizweho inzego zinyuranye zishinzwe kwiga ku gutanga inguzanyo; zirimo akanama gashinzwe gutanga inguzanyo kagizwe n’abaturage ndetse n’abakozi bashinzwe gutanga izo nguzanyo.

Jean D’amour Habimana ushinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco Uruyange yo muri aka karere ka Kamonyi avuga ko iyo umuntu atujuje ibya ngombwa kugirango abone inguzanyo, abanza gusabwa kubyuzuza kugirango ayihabwe.

Ibyo byangombwa bikaba birimo ingwate, gukora umushinga w’igikorwa kibyara inyungu uzakora n’ibindi.

Kugirango umuntu kandi ahabwe inguzanyo mu murenge sacco bisaba kuba ari umunyamuryango wayo uvuka mu karere sacco ikoreramo cyangwa kuba ahakorera.

Ubushobozi kugeza ubu sacco zifite bwo gutanga inguzanyo bungana na 40% z`amafaranga babikiye abaturage. Izi nguzanyo bazitanga mu byiciro binyuranye, birimo inguzanyo z`ubucuruzi, iy`ubuhinzi n`ubworozi, ari nayo ifata igice kinini, hakabaho inguzanyo z`ibinyabiziga, iz’ubwubatsi n’iz`ubwishingizi magirirane.

Kugeza ubu sacco zimaze umwaka umwe zitanga inguzanyo kuva zatangira.

Habimana akomeza avuga ko imirenge sacco itandukanye n’andi mabanki kuko yo ari igikorwa cy’abaturage bityo zikaba zinaborohereza kubona inguzanyo kurusha ahandi.

Agira ati: “sacco ishobora guha umuturage inguzanyo y’amafaranga make kandi itamugoye kuko mu mabanki yandi ushobora kwaka inguzanyo nto ugasanga ibyo bagusaba kugirango bayiguhe birenze amafaranga ushaka”.

Mu karere ka Kamonyi, sacco zifite abanyamuryango bagera ku bihumbi 36, imigabane ikaba imaze kuba miliyoni 135.


 

 

 

Share Button
Leave A Comment