Rwanda : Abayobozi batandukanye barasabwa kubitsa muri za SACCO

Rwanda | Abayobozi batandukanyeUmuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO arasaba abayobozi batandukanye kwitabira kubitsa muri za SACCO kugirango nazo baziteze imbere.

tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimana Gilbert yavuze ko SACCO atari iz’abaturage b’abakene. Ni iza buri wese wiyemeje kuzigama kugirango yiteze imbere nk’uko yabisobanuye.

Agira ati “Ntabwo SACCO ari iy’aba baturage bagenzi bacu ngo jyewe nze kwaka mo inguzanyo Mayor yoye kuyigeramo. SACCO ntabwo ari iy’abakene, SACCO ni iy’abantu bose biyemeje kuzigama, bafite umugambi wo kwivana mu bukene, kugira ngo bwa bukene tubusige iriya hasi”.

Yakomeje asaba abayobozi mu mirenge kwegera za SACCO zo mu mirenge yabo kugira ngo bazifunguzemo amakonti bizigamiremo kandi banakemo inguzanyo.

Bamwe mu bayobozi ntibabitsaga muri za SACCO bavuga ko ibyo bigo ari iby’abaturage. Ko amafaranga arimo ari ay’abaturage gusa ku buryo umuyobozi atayagira ho uruhare, kuburyo atakwakamo inguzanyo aramutse abikijemo.

Habyarimana avuga ko umuyobozi nawe afite uburenganzira bwo kubitsa muri SACCO kandi akakamo n’inguzanyo. Iyo binyuze mu mucyo bikurikije amategeko nta kibazo nk’uko yakomeje abisobanura.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera yatangaje ko mu minsi iri imbere azafunguza konti muri SACCO y’murenge wa Butaro. Akaba abimburiye abandi bayobozi batandukanye bo mu karere ka Burera.


 

Share Button
Leave A Comment