Rwanda : Banki ya Kigali yahawe igihembo nka banki y’indashyikirwa mu karere ka Africa y’Uburasirazuba

Arusha muri Tanzania kuri uyu wa gatatu habereye umuhango ku nshuro ya 6 wo guhemba amabanki akora neza kurusha andi muri Africa ‘Trophées African Banker’. Umuhango witabiriwe n’intumwa zisaga 400 zari zaje mu nama ngarukamwaka ya Banki nyafrica Itsura Amajyambere (BAD). 

Rwanda | Banki ya Kigali yahaweBanki ya Kigali nayo iri mu zahawe igikombe kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu birebana n’imari ku mugabane wa Africa cyane cyane mu karere k’Africa y’Uburasirazuba.

Mu bitabiriye umuhango harimo ba ministre b’imari ba Djibouti, Guinea, Rwanda, Senegal na bamwe muri ba guverineri b’amabanki makuru y’ibihugu.

Amabanki yabaye indashyikirwa bityo akegukana igikombe bise ‘Trophées African Banker’, ni ayo mu turere dutanu tw’Africa ari yo: Attijariwafa Bank, ya Maroc muri Africa y’Amajyaruguru; BGFI ya Gabon muri Africa yo Hagati; Bank of Kigali y’u Rwanda muri Africa y’Uburasirazuba; Access Bank ya Nigeria muri Africa y’Uburengerazuba na BCI ya Mozambique muri Africa y’Amajyepfo.

Igihembo kigenerwa za banki z’indashyikirwa muri Africa gitegurwa na African Banker magazine, IC Events na Business in Africa Events. Ni umuhango wo mu rwego rwo hejuru ku mugabane wa Africa ugamije gushima amabanki agira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere imari muri Africa.

Mediterranean Smart Cards Company (MSCC) ni we wabaye umuterankunga wa mbere muri uyu mwaka. Abandi baterankunga ni Bank of Industry, Harland Financial Solutions, Ecobank Nedbank Alliance, Giesecke & Devrient, Air Charter Logistics, AfreximBank, Africa Re, Africa Finance Corporation, na the Tunisian based BIAT.


Share Button
Leave A Comment