Rwanda : Burera: Barasabwa kugana ibigo by’imari bizigamira kandi banaka inguzanyo

Rwanda | Burera BarasabwaAbaturage bo mu karere ka Burera barasabwa kwitabira ibigo by’imari bizigamira kandi baka n’inguzanyo kuko aribo byashyiriweho bityo biteze imbere.

tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimama Gilbert umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO yashishikarije abaturiye iyo SACCO kwitabira kuyikoresha.

Kuba abanyamuryango ba SACCO Ndorwa biyujurije inzu ikigo cy’imari cyabo kizajya gikorera mo ni igikorwa cyiza. Bakwiye gushishikariza n’abandi kuyigana bakabitsa mo ndetse bakanaka n’inguzanyo zo gukora imishinga iciriritse yo kubateza imbere nk’uko Habyarimama yabitangaje.

Yakomeje abwira abanyamuryango ba SACCO Ndorwa ko amafaranga babitsa mo atari ay’uyobora iyo SACCO, ahubwo ni ayabo niyo  mpamvu bagomba kuyakoresha nk’uko yakomeje abibasaba.

Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera nawe yasabye abanyaburera bose muri rusange kwitabira gahunda yo kuwizigamira kugira ngo bategue ejo hazaza habo. Agira ati “nta gihugu cyatera imbere gifite abaturage batizigamira”.

Yakomeje asaba abanyaburera kugabanya amasaha yo kujya mu kabari ahubwo bitabira umurimo, maze amafaranga bakorera bakajya kuyizigamira aho kujya kuyanywera bakayasiga yose mu kabari.

SACCO y’umurenge wa Butaro yatangiye gukora mu mwaka wa 2009. Yaje kubona icyangobwa kiyemerera burundu gucuruza amafaranga mu mwaka wa 2011. Mbere ikaba yarakoreraga mu nzu yatizwaga n’umurenge wa Butaro ariko itari ijyanye n’igihe.

Amafaranga y’abanyamuryango ndetse n’izindi nkunga nibyo byifashishijwe maze hubakwa inzu nini yujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo SACCO Ndorwa ikorere ahantu haboneye. Iyo nzu yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 21.955.964 Frws.

Ubwo hatahagwa SACCO y’umurenge wa Butaro, hatashwe n’izindi SACCO ebyiri zo mu mirenge ya Rugengabari na Rwerere mu karere ka Burera.


 

Share Button
Leave A Comment