Rwanda : Gatsibo Sacco zigiye gukorana na ECOBANK
Ibigo by’imari iciriritse birimo Sacco z’imirenge zikorera mu karere
ka Gatsibo ziteganya kugirana amasezerano yo gukorana na Banki
y’ubucuruzi ECOBANK mu kwagura ibikorwa byazo hamwe no guteza imbere
imikorere yazo n’abakozi bazikorera. Nkuko umukozi w’akarere ka
gatsibo ushinzwe amakoperative Sengabire Celestin abitangaza. Ikindi ngo ni uko iyi
mikoranire izatangira nyuma yo gusinya amasezerano hagati ya Sacco
z’imirenge na ECOBANK.
Akarere ka gatsibo gafite imirenge sacco igera kuri 14, ziyikoreramo kandi zigafasha abaturage kuzigama, aho byatumye zishobora
gukora neza cyane ahari ibikorwa byo gukora amaterasi aho abaturage
bahemberwa ku makonti bafite muri Sacco, ikindi gituma Sacco
z’imirenge zitabirwa n’abaturage ni uko akarere ka Gatsibo uretse banki
ya Kigali ihakorera hamwe na Banki y’abaturage ntayindi banki ikorera
muri aka karere uretse ibigo by’imari iciriritse kandi Sacco akaba
arizo zegera abaturage cyane mu mirenge igize aka karere.
Sengabire Celestin avuga ko abanyamuryango bikubye kabili
ugereranyije n’umwaka ushize ndetse n’inguzanyo itangwa iriyongera,
gukorana na banki y’ubucuruzi bikazatuma Sacco zigira amaserivise
menshi yiyongera kuzitangwa zirimo na Western Union ikoreshwa
mukoherezanya amafaranga ndetse bikazatuma n’ikoranabuhanga ryiyongera
cyane ko zimwe zabonye amashanyarazi. Mu karere ka Gatsibo muri Sacco
14 zikorera mu mirenge 13 zimaze kubona icyangombwa cya burundu cya
Banki Nkuru y’Ihiguhu BNR.