Rwanda | Kamonyi: Kubura ingwate biracyari inzitizi ku kubona inguzanyo

Kubura ingwate biracyari

Mu gihe inzego z’ubuyobozi zibakangurira kwaka inguzanyo, bemeza ko benshi muri bo nta ngwate baba bafite yo kumurikira amabanki ngo abone abagurize. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) arizeza ababitsa muri Sacco ko Ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere (BDF), kizafasha abafite imishinga kubona inguzanyo.

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi biganjemo urubyiruko bavuga ko batoroherwa no gukora imishinga ibateza imbere kuko kubona igishoro ari ikibazo. Mushimiyimana Claudine, warangije amashuri yisumbuye akabura akazi. Atangaza ko yumva yakwihangira umurimo w’ubuhinzi ariko kubura igishoro byamubujije kubikora.

Mushimiyimana ngo ntiyaguza mu bigo by’imari cyangwa mu mabanki kuko atabona ingwate yo gutanga ngo abashe kubona inguzanyo. Ikibazo cy’ingwate kigarukwaho na Nzaramba Cyrille na we uvuga ko akeneye kwiteza imbere yaka inguzanyo ariko kubura ingwate bikaba bituma atinya kuyaka.

Ubwo yazaga mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako z’umurenge Sacco mu karere ka Kamonyi, Mugabo Damien, umuyobozi mukuru wa RCA, yahumurije abanyamuryango ba Sacco bakeneye inguzanyo zo gukora imishinga ibateza imbere kuko Leta yabashyiriyeho ikigega cy’ingwate BDF kizajya kibafasha kubona inguzanyo ku mishinga y’iterambere.

 

 

 

 


Share Button
Leave A Comment